Perezida wa Madagascar yahunze

Perezida w’ikirwa cya Madagascar, kimwe mu bihugu bigize Umugabane wa Afurika, Andry Rajoelina, yahunze kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025 nyuma y’uko igisirikare kimuvuyeho kikifatanya n’abaturage bamaze iminsi bigaragambya.

Kuva mu kwezi gushize kwa Nzeri ni bwo abaturage biganjemo urubyiruko bagiye mu mihanda batangira kwigaragambya bavuga ko nta mazi n’umuriro babona, ariko bijundika Perezida Rajoelina wari umaze imyaka 2 yongeye gutorerwa kuyobora Madagascar muri 2023.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari amaze kubona ko asumbirijwe, Ingabo zamushyizeho zimaze kwifatanya n’abaturage kumwamagana, Rajoelina yahunze ariko ibitangazamakuru bivuga iyi nkuru ntibigaragaza aho yerekeje.

Minisitiri w’Intebe wa Madagascar, Ruphin Fortunat Zafisambo, yasabye ibice byose by’abigaragambya gutuza hagatangira ibiganiro byo kumva ibyo abaturage bakeneye bigashakirwa ibisubizo.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza