
Perezida w’ikirwa cya Madagascar, kimwe mu bihugu bigize Umugabane wa Afurika, Andry Rajoelina, yahunze kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025 nyuma y’uko igisirikare kimuvuyeho kikifatanya n’abaturage bamaze iminsi bigaragambya.
Kuva mu kwezi gushize kwa Nzeri ni bwo abaturage biganjemo urubyiruko bagiye mu mihanda batangira kwigaragambya bavuga ko nta mazi n’umuriro babona, ariko bijundika Perezida Rajoelina wari umaze imyaka 2 yongeye gutorerwa kuyobora Madagascar muri 2023.
Kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari amaze kubona ko asumbirijwe, Ingabo zamushyizeho zimaze kwifatanya n’abaturage kumwamagana, Rajoelina yahunze ariko ibitangazamakuru bivuga iyi nkuru ntibigaragaza aho yerekeje.
Minisitiri w’Intebe wa Madagascar, Ruphin Fortunat Zafisambo, yasabye ibice byose by’abigaragambya gutuza hagatangira ibiganiro byo kumva ibyo abaturage bakeneye bigashakirwa ibisubizo.