Kugeza internet ya 5G mu mashuri byaba bizateza abarimu gutakaza akazi?

Umushinga wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) wiswe ‘Smart Education Project ugamije gukwirakwiza murandasi (internet) y’ikiragano cya 5(5G) mu mashuri yose mu Rwanda, hari abarimu wateye impungenge z’uko bashobora gutakaza akazi bitewe n’uko iyo murandasi irimo guhuza abanyeshuri bari henshi mu gihugu, bakigishwa n’umuntu umwe.

Icyiciro cya mbere cy’amashuri 1500 hirya no hino mu Gihugu kimaze guhabwa iyo internet ku nguzanyo u Rwanda ruzishyura amafaranga angana na miliyoni 30 z’Amadolari ya Amerika (ararenga miliyari 42 z’Amafaranga y’u Rwanda), akaba yaratanzwe na Banki y’Abashinwa yitwa Exim Bank.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu rwego rw’Uburezi mu Rwanda, Bella Rwigamba, avuga ko internet ya 5G izagezwa mu mashuri yose mu Rwanda ku bufatanye bwa MINEDUC n’ikigo Huawei Technologies cy’Abashinwa, bijyanye n’uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Ni internet yihuta ikoreshwa n’imboneshakure nini (TV Screen), igafasha kwerekana amashusho y’ako kanya(live) hamwe n’amajwi y’abantu, hagahuzwa amashuri menshi ari mu bice bitandukanye, aho umwarimu umwe ari we wigisha ayo mashuri yose, abandi bakaba bahagaze bareberera abanyeshuri.

Hari igerageza ryakozwe imbere ya Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ku wa Gatanu tariki 03 Ukwakira 2025 mu Ishuri ryisumbuye rya Kagarama (Kicukiro), aho abanyeshuri bo muri icyo kigo bahujwe n’abo muri College Saint André i Nyamirambo, GS Mère du Verbe i Kibeho, GS Rwimiyaga i Nyagatare ndetse na GS Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

Hari umwarimu waganiriye na KIGALIINFO agira ati “Biramutse bisakaye hose, mwarimu arabura icyo akora noneho usange batangiye no kwiga uburyo bwo kugabanya umubare w’abarimu, ntekereza y’uko umwarimu umwe yabashije kwigisha amashuri atandukanye hirya no hino akoresheje iyo internet, harimo abatashobora kubona umwanya wo kwigisha, kubagabanya rwose byo ndumva byahita bitangira!”

Minisitiri w’Uburezi n’abanyeshuri baganira n’abari kure

Rwigamba muri Minisiteri y’Uburezi, abajijwe niba abarimu benshi mu gihugu batazatakaza akazi kuko basimbuwe n’umuntu umwe, asubiza agira ati “Oya, kuba umwarimu umwe yahuje amashuri menshi, uyu aba ari umwarimu ufite ubumenyi bwihariye, bigatuma we yigisha abana ariko akanafasha abandi barimu bari mu yandi mashuri kwigisha mu buryo bwitwa CBC (Competence-Based Curriculum) na ‘pear training.’”

CBC ni uburyo Minisiteri y’Uburezi yashyizeho bwo kwigisha, aho mwarimu aba aganira n’umunyeshuri, ku buryo amasomo   bombi bayagiramo uruhare, bikarangira umunyeshuri arushijeho gusobanukirwa n’ibyo yiga.

Rwigamba ati “Mwarimu ntazava mu ishuri rye, kandi bituma afasha n’undi mugenzi we uri kure. Nta n’ubwo ari mwarimu gusa ahubwo n’abo banyeshuri barahuzwa ku buryo ufite icyo arusha undi akimugezaho, ni ikuntu kizafasha abanyeshuri bari hirya no hino mu gihugu kuzamukira rimwe.”

Ubwo umushinga wa ‘Smart Education Project’ hamwe n’icyumba cy’ikoranabuhanga gikorera muri kontineri ihekwa n’imodoka byamurikwaga, Umuyobozi wa Huawei Technologies mu Rwanda, Jin Jiqing, yavuze ko abanyeshuri barenga miliyoni imwe biga hirya no hino mu Gihugu ubu bamaze guhuzwa hakoreshejwe ‘connection’ ya 5G na 4G.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, baganira ku mushinga w’Ikoranabuhanga mu burezi

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, avuga ko icyiciro cya Kabiri cy’iyi gahunda kigiye kwagukira mu bigo by’amashuri 2,500 ndetse hakazazanwa n’ibindi byumba by’ikoranabuhanga bigendanwa bizakoreshwa ahataragera internet hose mu Gihugu.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, avuga ko ibi biganisha u Rwanda ku guhangana n’andi mahanga mu bukungu bushingiye ku bumenyi. 

Minisitiri Nsengimana avuga ko imodoka itwaye kontineri irimo za mudasobwa izagera mu Turere twose mu Gihugu mu gihe cy’imyaka itanu, ikazafasha urubyiruko rurenga ibihumbi 5 kwiga ikoranabuhanga.

Related Posts

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

Read more

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

Read more

Ntibigucike

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi