
Igisirikare cy’u Burundi(FDNB) cyatangarije abaturiye Umujyi wa Bujumbura hafi y’inkambi ya Gatumba yitwa 111 ko harimo kugeragerezwa imbunda, kubera iyo mpamvu ngo abantu ntibagomba gukeka ko hari umutekano muke muri ako gace kegereye Umujyi wa Uvira muri DRC n’ikibuga cy’indege cya Bujumbura(i Gakumbu).
Umukuru w’Inkambi ya gisirikare ya 111(yo mu Gatumba), Lt Col Hatungimana Ernest, yatangarije abaturage ko hari imbunda zirimo kuziburwa (n’ubwo hari abavuga ko ari inshyashya zirimo kugeragezwa), abantu bagakeka ko ikibuga cy’indege cya Bujumbura cyatewe, aho kimaze igihe kitarimo gupfa kugwaho indege.
Lt Col Hatungimana avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025 na bwo hateganyijwe igikorwa cyo kuzibura imbunda, abantu bagasabwa kutaza gukuka umutima.
Amakuru akomeje gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga ni uko ikibuga cy’indege cya Bujumbura giherutse kugwaho indege za rutura zaje zizanye intwaro karahabutaka, mu rwego rwo kwitegura ibitero byakwambuka bivuye hakurya muri Uvira, Umujyi wa kabiri w’intara ya Kivu y’Epfo bivugwa ko urimo gusatirwa na AFC/M23.