
Twifuje kukugaragariza impungenge z’uko umwana wawe ashobora kutazahabwa umwanya mu bigo bikurikira, niba ari ho wajuririye nyuma yo kubona ko aho uwo mwana yoherejwe na NESA mutahishimiye kubera impamvu zitandukanye.
Ibuka ko urubuga urimo kwandikamo ujurira rukubwira ko ushobora kudahabwa umwanya muri iryo shuri wasabye, kandi ko uzaba utakaje n’aho bari baguhaye, kubera iyo mpamvu ukaba ugomba kwemera ko NESA izohereza umwana wawe ahandi ibonye umwanya mu gihe aho wasabye hamaze kuzura.

Mu bigo bikunze gusabwa n’abanyeshuri benshi bifuza kujya gutangira amashuri yisumbuye, ku mwanya wa mbere, nk’uko bigaragazwa n’imbonerahamwe, hari GS Saint Aloys i Rwamagana yari yasabwe n’abana 23,770, nyamara ho hari imyanya 162 gusa.
Ibi bivuze ko nta mahirwe na make abana bajya kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza bajuriye bafite yo kujyayo, kuko n’abahasabye benshi batigeze bajyayo.
Ibindi bigo byasabwe na benshi nyamara imyanya bifite ari mike cyane, nk’uko bigaragara ku mbonerahamwe, birimo Ecoles des Sciences de Musanze, ES Kayonza Modern, College Saint André i Nyamirambo, GS Saint Joseph, Lycée de Kigali, G.S.O Butare na Ecole des Sciences Byimana.
Hari na Ecole des Sciences de Gisenyi, FAWE Girls School, ESSA Ruhengeri, College du Christ Roi, ES Bumbogo, Kagarama S.S, G.S Shyogwe, ES Muhazi, College de Gisenyi Inyemeramihigo, GS Remera Rukoma, GS Gahini, Lycée Saint Jerome Janja, GS Rambura(G), ES Ruhango, Nyagatare S.S, G.S Kabare na Kiziguro S.S.