
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekanye abagabo n’abasore 29 bakekwaho kwiba mu isoko rya Kimironko,
nyuma y’uko abahacururiza n’abaturage baza guhahira muri iryo isoko bagaragarije ikibazo cyo kwibasirwa n’abajura.
Polisi ivuga ko yakoze ibikorwa byo gufata abo bakekwaho ubujura mu gihe cy’iminsi ibiri kuva tariki 19-20/08/2025, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano hamwe n’abaturage.
Polisi ivuga ko hari abajura bibaga abacuruzi mu isoko rya Kimironko no mu nkengero zaho, abandi bagatega abakiriya baza guhaha bakabasaba imizigo bababwira ko babatwaje, ariko bagahita biruka bakayitwarira.

Abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko kugirango bakurikiranwe, kandi ibikorwa byo gufata abasigaye ngo birakomeje.
Polisi y’Igihugu irashimira abaturage bagaragaje iki kibazo ndetse n’abagize uruhare mu ifatwa ry’aba bakekwaho ubujura, ikaba kandi yibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abakora ibikorwa by’ubujura n’abahungabanya umutekano n’ituza ry’abantu.
Polisi yihanangirije abafite ingeso y’ubujura bose cyane cyane abategera ahantu hahurira abantu benshi haba mu isoko cyangwa muri za gare, bagamije kwiba abahakorera n’abahagenda, ikavuga ko bitazabahira kuko “inzego z’umutekano ziri maso kandi ziteguye kubafata bagahanwa.”
Abaturage na bo baragirwa inama yo kwirinda guha imizigo abo batazi ngo babatwaze, kuko ‘hari ibisambo byiba byigize abakarani’.
Polisi irahumuriza abajya mu masoko, muri gare n’ahandi hose mu Gihugu, ko umutekano wabo n’ibintu byabo urinzwe.