Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

Guhura kwa Perezida Trump wa Amerika na Putin w’u Burusiya hari ababinenze bavuga ko Perezida wa Amerika yabihombeyemo kuko nta cyo u Burusiya bwamwemereye kijyanye no guhagarika intambara muri Ukraine, n’ubwo Trump we yahesheje Putin icyubahiro no kongera kwamamara.

Perezida w’u Burusiya ushinjwa gufata ubutaka bwa Ukraine no kwica abaturage b’icyo gihugu, yahawe icyubahiro kirenze urugero imbere y’amahanga mu Gihugu cy’igihangange nka Amerika.

The Wall Street Journal yanditse igira iti “Perezida Trump (wa Amerika) yakiriye mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin i Anchorage muri Alaska havuzwa ibirumbeti(fanfare), anyuzwa ku itapi y’umutuku, indege z’igisirikare ziguruka mu kirere, ndetse agendeshwa no mu modoka y’icyubahiro ya limousine.”

Iki kinyamakuru kigakomeza kivuga ko n’ubwo ibyo byose byabaye, ibiganiro byarangiye nta gahunda yemeranyijweho yo guhagarika intambara ikomeje koreka imbaga muri Ukraine.

Gusa nanone, n’ubwo Trump yavuze ko nta masezerano y’amahoro kuri Ukraine bagezeho we na Putin, yagize ati “Tubirimo.”

Abanyamakaru bari ahabereye ibiganiro bavuga ko bababajwe no kuba nta bibazo byakiriwe nyuma yo guhura kw’aba bakuru b’ibihugu bombi, kuko basohotse bagenda, Abanyamakuru bakabakurikiza urusaku rw’ibibazo.

Umutekano i Anchorage wari wakajijwe ku buryo abaturutse mu Burusiya ngo bihutiye gutaha. Ibiganiro byarangiye Putin na we atumiye mugenzi we Trump kuzamusura mu Burusiya.

Related Posts

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

Read more

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

Read more

Ntibigucike

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi