Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

Ni ibiki bizakurikira E-Ndangamuntu cyangwa se Indangamuntu y’ikoranabuhanga izatangwa hafashwe ibimenyetso bitandukanye by’imiterere y’umuntu, harimo no gufotora imboni y’ijisho rya buri muntu?

Imbuga zitandukanye zirimo Wikipedia, cl.cam.ac.uk, ica.gov.sg (rw’inzego z’umutekano za Singapore), idemia n’izindi, zisobanura uburyo imboni y’ijisho ari ikimenyetso ndakuka kiranga umuntu ku rugero rudashidikanywaho, kuko ifite imiterere (patterns) yihariye kuri buri muntu, kabone n’ubwo yaba avukana n’undi ari impanga zuzuye.

Icyashingiweho ni uko imiterere y’imboni y’ijisho ngo itajya ihinduka kuva umuntu avutse kugeza ashaje, ikaba ndetse ngo idashobora guhindurwa n’indwara nyinshi umuntu agenda ahura na zo mu buzima, cyangwa ibikomere byo ku ruhu.

Ibindi bimenyetso birimo ifoto y’imirongo yo mu kiganza cyangwa iyo ku mitwe y’intoki abantu bita igikumwe (fingerprint), byo ngo bishobora gusibangana cyangwa kwangirika, mu gihe imboni y’ijisho yo ngo ifasha kutibeshya ku muntu no kutamwitiranya n’abandi.

Imboni y’ijisho izafasha kugabanya ibyaha

Tekereza kwiba, gukubita umuntu cyangwa gukora ibindi byaha mu gihe hafi aho hari camera yakubonye ikagufotora ijisho ikohereza ifoto muri mudasobwa ahabitse ya foto y’imboni y’ijisho ryawe.

Mu bihugu nka Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Singapore n’ahandi, camera zo ku mihanda cyangwa izo ku nyubako, zikorana n’imboni z’amaso y’abantu ku buryo umuntu ajya kwinjira ahantu runaka bamumenye wese, yaba afite ibyo akuriranyweho akaba adashobora kurenza  amasegonda atarafatwa.

Mu bindi bimenyetso bizaba bigize e-Ndangamuntu harimo ibikumwe by’intoki zose z’amaboko yombi, ifoto yo mu maso, umwirondoro wa buri muntu harimo amazina ye yose hamwe n’ay’ababyeyi, itariki n’ahantu yavukiye, ubwenegihugu bwe bwose, irangamimerere n’ibindi byangombwa afite, ndetse n’aho atuye.

  • Related Posts

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya