Uganda: Pasiteri wishe umugore we yahanishijwe gufungwa imyaka 12

Pasiteri wo mu itorero rya Angilikani muri Uganda witwa David Ssekibaala yakatiwe gufungwa imyaka 12 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we.

Urukiko rukuru rwa Luweero muri Uganda, rwakatiye David Ssekibaala igihano cyo gufungwa imyaka 12 muri gereza, azira icyaha cyo kwica umugore we Deborah Ssekibaala.

Tariki 11 Ukuboza 2024David Ssekibaala yaburanye yemera icyaha, ndetse asaba umuryango we imbabazi, na sosiyete yose.

Mu gihe cyo gusoma urubanza, Umucamanza Henrietta Wolayo yavuze ko yakatiwe gufungwa imyaka 12 muri gereza, kubera ko yaburanye yemera icyaha kandi agaragaza ko abyicuza.

Ubuhamya bwatanzwe ubushinjacyaha ndetse n’umutangabuhamya mu rukiko witwa Peace Bashabe, buvuga ko abaturanyi b’uwo muryango wa David Ssekibaala batunguwe no kumva iby’urwo rupfu rwa Deborah rwabereye mu rugo rwabo ahitwa Kavule muri Luweero.

Umurambo we wasanzwe muri kimwe mu byumba by’inzu babagamo, ufite ibikomere bigaragara ko watwitswe.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyatangaje ko ku ntangiriro, David Ssekibaala yavugaga ko umugore we yaturikanywe n’igisasu kikaba ari cyo cyamwishe, ariko nyuma ahindura imvugo atangira kuvuga ko uwo mugore we yitwikishije peteroli. Polisi ikihagera ije gukora iperereza, yasanze muri iyo nzu harimo amaraso na peteroli.

Ikindi kandi polisi yatangaje ko bigaragara ko yishwe anizwe mu ijosi kugeza umwuka uheze. Nyuma umurambo utwikishwa peteroli ariko ntiwashya ngo ushire,bigaragara ko byakozwe mu rwego rwo gushaka guhisha ibimenyetso.

Abana ba Ssekibaala bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga mu rukiko, umukuru muri bo yahise avuga ko bumva barababariye Se ku byo yakoze, kubera ko bakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza, ibyo bikaba ari byo bituma bababariye umubyeyi wabo.

Raporo z’itorero rya Angilikani rya Luweero, zigaragaza ko mu gihe yakoraga ubwo bwicanyi, atari akiri Pasiteri muri iryo torero. Hari bamwe mu baturanyi bavuga ko David Ssekibaala yari yarashinze akabari iwe mu rugo, atangira kujya asinda agahohotera n’umugore we.

Bamwe mu babanaga na Deborah mu ihuriro ry’abagore muri Angilikani (Mother’s Union) bavuga ko mu bihe bitandukanye, Deborah yavuze ko umugabo amuhohotera cyane kubera ubusinzi, bamwe bashaka no kubafasha gukemura icyo kibazo ariko ntibyakunda.

Nkuko ikinyamakuru cya Kigali to day dukesha iyi nkuru kivuga ko Raporo yo kwa muganga yagaragaje ko umurambo wa Deborah wari watwitswe nyuma y’uko apfuye kuko byagaraye ko atishwe n’uwo muriro. Ikindi ngo ni uko amagufa ye y’ijosi yari yavunitse, bigaragara ko yishwe anizwe nyuma umurambo ugatwikwa.

By UDAHEMUKA Jean de Dieu

  • Related Posts

    Ese waha amafaranga ‘umukozi w’Imana’ akagusengera ugakira indwara/inyatsi?

    Hari abantu bavuga ko bambuwe ibintu cyangwa amafaranga n’abitwa abakozi b’Imana, aho babasanga bakababwira ko bashobora kubafasha gukira indwara, ubumuga cyangwa inyatsi, nyamara baba babashutse nk’uko Bibiliya igaragaza ko umukozi…

    Read more

    Kiliziya Gatolika yavuze ku gisa n’amabonekerwa yabereye i Musanze

    Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizweho umukono na Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Busogo, rivuga ko hari igisa n’amabonekerwa yabereye i Musanze ku wa Gatanu w’iki Cyumweru gishize ariko akaba ataremezwa…

    Read more

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka