Ese waha amafaranga ‘umukozi w’Imana’ akagusengera ugakira indwara/inyatsi?

Hari abantu bavuga ko bambuwe ibintu cyangwa amafaranga n’abitwa abakozi b’Imana, aho babasanga bakababwira ko bashobora kubafasha gukira indwara, ubumuga cyangwa inyatsi, nyamara baba babashutse nk’uko Bibiliya igaragaza ko umukozi w’Imana nyawe atatinyuka gufata amafaranga y’ibyakozwe n’Umwuka wayo.

Twifashishije ingero zimwe na zimwe zigaragara muri Bibiliya Yera (Ijambo ry’Imana), hari urugero ruboneka mu gitabo cyitwa Ibyakozwe n’Intumwa (ahandi bacyita Ibyakozwe n’Umwuka Wera), igice cya 8 guhera ku murongo wa 9.

Havuga inkuru y’Umukonikoni(umupfumu) wiyitaga Umukozi w’Imana, ndetse n’abantu benshi cyane ngo baramwemeraga, ariko Intumwa za Yesu ziza kubona ko ari ‘ikirura’, kuko yashakaga kuzuzwa imbaraga z’Umwuka Wera yajya akoresha mu kurambika ibiganza ku bantu no gukora ibitangaza imbere yabo, agamije kubona amafaranga(indamu).

Bibiliya igaragaza ko uwo mupfumu witwaga Simoni yakoreshaga imbaraga za Satani(n’ubwo benshi bari bazi ko ari iz’Imana nyakuri), aho yabwiraga abantu ko baza akabasengera bagakira indwara n’ibibazo bitandukanye.

Simoni yabonye abantu buzura Umwuka Wera kubera ko bari bamaze kwihana ibyaha no kwizera Yesu, we ajya kuwugura ku ntumwa kugira ngo ajye akora ibitangaza byinshi kurushaho, ni bwo Intumwa Petero yamubwiye iti “Pfana ifeza(amafaranga) yawe, aho ntiwagize ngo impano y’Imana iboneshwa ifeza!”

Pasiteri wo mu Itorero rya Pantekote waganiriye na Kigaliinfo, avuga ko ‘niba umuntu agiye ku wiyita umukozi w’Imana ngo amusengere, atagomba kumuha amafaranga n’ubwo yaba make cyane, kuko agakiza cyangwa ibitangaza by’Imana bitagurwa kandi bitagurishwa.”

Uyu mushumba avuga ko kuva igitambaro cyari gikingirije ahera mu rusengero cyaratabutsemo kabiri, ari ikimenyetso cy’uko umuntu wese ashobora kwigerera ku Mana(binyuze kuri Yesu Kristo), akareka ibyaha yakoraga, akizera Imana ikamukiza indwara cyangwa abadayimoni bamuteraga. Yaba ari indwara yo mu mubiri we agasenga ariko akajya no kwa muganga.

Ababishoboye kandi bifuza kumenya ko nta mukozi w’Imana ufata amaturo y’abafite ibibazo, bagirwa inama yo gusoma n’igitabo cya Kabiri cy’Abami, ibice 5, aho Umuhanuzi witwaga Elisa yanze kwakira amaturo yari azaniwe n’Umugaba w’Ingabo z’Abasiriya witwaga Nāmani, nyuma y’uko Elisa amufashije gukira ibibembe.

Nāmani yahendahenze Elisa, ariko yanga kwakira izo ndamu kugira ngo yirinde ko hagira abandi bakozi b’Imana bazamwigana, n’ubwo umugaragu wa Elisa witwaga Gehazi we yaje gukurikira Nāmani yanga kureka ayo maturo ngo asubire muri Siriya. Gehazi yahise afatwa na bya bibembe (ibyaha) Nāmani yari arwaye.

Mu gitabo cy’Umugenzi (Mukristo), igice cyacyo cyitwa Mwishakirindamu, havuga ko umuntu wese ufata amafaranga cyangwa andi maturo nyuma yo kwiyita Pasiteri cyangwa umukozi w’Imana, uwo aba ari umwuzukuru wa Gehazi(mu buryo bw’umwuka) cyangwa uwa Yuda Isikariyoti wafashe ibiguzi by’umwana w’Imana, ariko na mbere yaho yariyitaga Intumwa kugira ngo ajye arya amafaranga y’amaturo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Thierry B Murangira, ari mu baburira abaturage ko batagomba gupfusha ubusa amafaranga yabo bajya kugura ubuhanuzi cyangwa serivisi zo gusengerwa n’abiyita abakozi b’Imana, kuko iyo myitwarire yabo ifatwa nk’ubwambuzi n’ubuhemu bukomeye (escroquerie).

Dr Murangira agira ati “Niba mwemera, niba musoma Bibiliya, nta muntu wishyuye ubuhanuzi, nta kiguzi kibaho! Biriharajwe, kuri TikTok ni ho basigaye bahanurira! Ujya kuri TikTok gato, agahita yerekwa akaguhanurira, (nawe) ukarekura (ifaranga), mbega ubupfayongo! Harimo ubupfayongo! Birakabije!”

Dr Murangira avuga ko igitiza umurindi aba bahanuzi we yita amabandi, ari uko abaturage babatega amatwi bakabaha umwanya wabo wo kumva ibyo bavuga, nyuma hakaho no kubwirwa ko ‘bakweretswe kandi bakuzi neza kuko baba babanje guperereza no kumenya amakuru yawe.’

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge