
Umunyaburugariyakazi (Bulgarian) wapfuye ari umukecuru muri 1996 yasize ahanuye ko imperuka y’isi izatangira muri 2025, kandi ko kuva muri uwo mwaka abantu bazajya bahura n’ibiremwa bidasanzwe biturutse ku yindi mibumbe(ibivajuru).
Hari ubuhanuzi bwinshi bwitirirwa uyu mukecuru witwaga Vangeliya Pandeva Gushterov, wari uzwi ku kazina ka Baba Vanga, wavutse abona ariko ageze ku myaka 12 y’amavuko ahura n’umuyaga mwinshi umumena amaso, kuva ubwo ntiyongera kugira icyo areba.
Gusa, muri ako kababaro Baba Vanga yaje kugira impano yo kwerekwa muri we, ku buryo ngo yabonaga ibintu by’ingenzi bizaba ku Isi no mu isanzure guhera mu gihe cye kugera mu mwaka wa 5079, ari bwo ngo umuntu wa nyuma azaba atakiriho.
By’umwihariko mu mwaka wa 2025 uretse kuba Isi ngo izamanukirwa n’ibivajuru, u Burayi ngo buzabamo intambara iteye ubwoba ku buryo hazagera muri 2043 busigaye butegekwa n’Abayisilamu, ndetse ko muri 2076 Isi yose izaba itegekwa mu buryo bwa gikomunisiti(u Bushinwa).
Ikinyamakuru Times of India cyanditse ko muri 2025 ubwo abantu bazaba bagenda mu mihanda ngo bashobora kuzajya bahura n’ibindi biremwa bibarusha ubwenge bivuye mu ijuru(ibivajuru), bikazajya bibasobanurira isi n’isanzure mu buryo batari bayizi, nk’uko ngo byahanuwe na Baba Vanga.
Uyu mukecuru kandi ngo yapfuye yarahanuye ko muri 2025 imibanire y’ibihugu bigize Isi izacumbagira kubera intambara n’inzara izaterwa n’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi byinshi bitera umuntu kubabara.
Ubuhanuzi bwa Baba Vanga bukunze kugibwaho impaka ariko abantu ngo iyo babonye ibyo yavuze bibaye, bamwe batangira kubuha agaciro no gutekereza kuri ejo hazaza.
Uyu mukecuru wari waravutse mu mwaka wa 1911, bivugwa ko yari yarahanuye iby’intambara ya kabiri y’isi 1940-1945, gusenyuka kwa Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti muri 1991, ibitero byo muri Amerika ku itariki 11/9/2001, Umwuzure wa Tsunami warengeye abatuye umugabane wa Aziya muri 2004, n’ibindi.
Dore urutonde rwa bimwe mu byahanuwe na Baba Vanga, niba atari gahunda abantu bifitiye
Muri 2025 Umugabane w’u Burayi uzabihira abantu bawutuye bawuvemo bawuhunge
Muri 2028 hazabaho kurema ingufu nshya bikekwa ko ari izikomoka kuri nikereyeri (nuclear), zitume abantu babasha guhashya inzara izaba yibasiye abatuye Isi.
Hazabaho kandi kohereza ibyogajuru ku mubumbe wa Venus gushakayo ubundi bwoko bw’ingufu zakoreshwa ku Isi.
Muri 2033 inyanja z’urubura zegereye impera y’isi(pole) zizashonga ziteze imyuzure mu bihugu byinshi abantu barengerwe, bitume bimuka bajye ku yindi migabane.
Muri 2043 Ubukungu bw’isi buzagwira cyane, u Burayi buzategekwa n’Idini ya Islam ndetse havuke Itegeko rishya rya Sharia rigenge abaturage bose b’uwo mugabane.
Muri 2046 buri kanyangingo kose k’ikinyabuzima kazaba gafite agaciro mu bijyanye no gufungura(kurya), mu buvuzi n’ahandi kuko hazabaho Iterambere ry’inganda zituganya ibintu byose abantu bashaka.
Muri 2066 Amerika izateza ibibazo umugabane w’u Burayi, bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, mu rwego rwo kugerageza kugarurira Roma ubukirisitu.
Muri 2076 Isi yose izagarukamo imibereho ya gikomunisiti, aho nta muntu ugira umutungo we bwite kuko byose biba ari ibya Leta, abaturage bakabaho bayikorera, ikaba ari yo ibagaburira ikanagenera buri wese aho aba.
Muri 2084 Isi izisubiza umwimerere wayo(n’ubwo hano nta wamenye icyo Vanga yashatse kuvuga).
Muri 2088 isi yose ngo izaterwa n’icyorezo gituma abantu bose baterwa no gusaza imburagihe
Muri 2100 mu isanzure hazashyirwa izuba ry’irikorano rizajya rimurikira igice cy’isi kiri mu mwijima mu gihe cya ninjoro aho izuba risanzwe rizaba ritarimo kurasira, ndetse uyu mushinga ngo watangiye muri 2008 ubu ukaba ugeze kure wubakwa.
Muri 2130 abantu bazatangira gutura munsi y’inyanja babifashijwemo n’ibivajuru.
Muri 2170 hazabaho amapfa n’ubutayu butigeze bubaho mu bice byinshi by’isi.
Muri 2187 ikoranabuhanga ngo rizabasha guhagarika iruka ry’ibirunga bibiri bikomeye ku isi
Muri 2201 izuba ry’irikorano rizaba rikozwe mu ngufu za nikereyeri rizacika intege, ubushyuhe bw’izuba risanzwe na bwo bugabanuke cyane.
Muri 2262 imirongo isi igenderaho izenguruka izuba izahindura icyerekezo, umubumbe wa Mars wo ngo uzibasirwa n’inkubi y’umuyaga.
Muri 2288 ubuvumbuzi bushya buzafasha abazaba bakiriho gukorera ingendo mu isanzure.
Muri 2302 amabanga y’isanzure azahishurwa.
Muri 2354 ngo hazabaho impanuka ku zuba ry’irikorano biteze amapfa n’ubutayu henshi ku isi.
Muri 2371 ngo hazabaho inzara y’isi yose.
Muri 2480 amazuba abiri y’amakorano azasekurana biteze Isi kuba mu icuraburindi rikomeye.
Muri 3005 intambara ku mubumbe wa Mars ngo izateza Isi guhindura icyerekezo.
Muri 3010 inkubi y’umuyaga izibasira ukwezi biteze isi kuzura imyanda yo mu buryo butandukanye, umukungugu n’amabuye.
Muri 3815 intambara zizashira ku isi n’ubwo ngo izaba imaze kwangirika bikomeye, abaturage bake cyane bazaba barokotse ngo bazashyiraho uburyo bushya bwo kubaho.
Muri 3871 hazaduka umuhanuzi mushya uzashinga idini risengerwamo n’abatuye Isi hafi ya bose, akaba ngo ari Antikristo uzahesha isi yose amahoro.
Muri 3797 ikintu cyose gifite ubuzima ku Isi ngo kizarimbuka, abazaba bakiriho ngo bazaba bafite iterambere rihita ribahungisha ku yindi mibumbe izengurutse izuba.
Muri 3798 umuntu ngo azaba ari inzererezi yo mu isanzure, kuko azaba ashobora kuva ku mubumbe umwe ajya ku wundi nta kibazo.
Muri 3803 abantu ngo bazabona umubumbe mushya uzaba utuweho n’ibindi biremwa, bajye kubihakwaho kugira ngo bibakire, ariko ngo imibereho yaho izatuma bahinduka mu buryo bukomeye.
Muri 3805 hazatangira intambara hagati y’abazaba batuye umubumbe mushya, bakazaba bapfa imitungo kamere yaho. Ngo hazapfa abarenga 1/2 cy’abantu bazaba bahatuye.
Muri 3815 intambara ngo izarangira.
Muri 3854, ibikorwa bya muntu byose bizahagarara, abantu batangire kubaho nk’inyamaswa.
Muri 3871 hazaduka umuhanuzi mushya wigisha amahame y’idini
Muri 3874 umuhanuzi mushya uzaduka azayobokwa na bose habeho gushinga idini rishya.
Muri 3878 idini rishya rizatangira kwigisha no guteza imbere ikoranabuhanga na siyansi.
Muri 4302 imijyi mishya izatangira gukwira ku isi nshya abantu bazaba batuyeho.
Icyo gihe kandi abahanga ngo bazamenya impamvu y’ingenzi itera indwara zose.
Muri 4304 indwara zose ngo zizaba zarabaye amateka ya kera, zitakibaho.
Muri 4308 abantu bazaba bakoresha 34% by’ubwonko bwabo. Ubugizi bwa nabi n’urwango ngo bizashiraho burundu, abantu babane neza mu mahoro arambye.
Muri 4509 umuntu ngo azatangira kumenya imana no kwitoza kuganira na yo kuko azaba afite iterambere rihambaye ribimufashamo.
Muri 4599 abahanga ngo bazashyiraho uburyo burinda abantu gupfa.
Muri 4674 abatuye ku mibumbe itandukanye bazaba bagera kuri miliyari 340, bakaba bazajya bahuza uburyo bw’imibereho kuri iyo mibumbe yose babifashijwemo n’ibivajuru.
Muri 5076 ngo abantu bazabona ko isanzure na ryo rifite aho rigarukira, bange kuribamo bonyine, barenge imbibe zaryo, nyuma muri 5079 habeho imperuka y’ibihe.
Source: Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko byakuye aya makuru mu cyitwa Ancient Code