
RUGIGANA Evariste Umuyobozi mukuru wa RURA
Mu izina ry’umuyobozi mukuru warwo RUGIGANA Evariste, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’inzego zimwe z’imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro(RURA) rwasohoye itangazo rimenyesha abaturarwanda bose ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, uhereye kuri uyu wa kabiri taliki ya 08 Ukwakira 2024 saa moya z’umugoroba(19h00′) ibiciro by’ibikomoka kuri peterole byavuguruwe bigabanuka mu buryo bukurikira:
Igiciro cya lisansi ni 1,574frw kuri litiro kivuye kuri 1,629frw kuri litiro. Naho Igiciro cya mazutu ni 1,576frw kuri ltiro kivuye kuri 1,652frw kuri litiro.
Iri tangazo ryacishijwe ku rukuta rw’ urwo rwego ku rubuga X, ryagaragaje ko ahanini iri gabanuka ryashingiye ku ihandagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterole biri ku isoko mpuzamahanga.
Itangazo rya RURA rigaragaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peterole mu Rwanda
Abantu benshi bakimara gusoma iri tangazo batanze ibitekerezo byabo bagaragaza ko bishimiye iri gabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterole, ndetse bamwe basaba ko n’ibiciro by’ingendo ku binyaniziga bitwara abantu mu buryo bwa rusange byagabanuka.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peterole byari bisanzweho
Ihindika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterole rivuze ikintu kinini mu mibereho ya muntu ku isi, kuko rifite uruhare runini mu izamuka cyangwa imanuka ry’ibiciro by’ibindi bicurizwa byose abantu bakenera mu buzima busanzwe bwa buri munsi.
By Julien B