Abagenzi amagana baheze ku kibuga k’indege Jomo Kenyatta (JKIA) kubera imyigaragambyo y’abakozi

Abashinzwe umutekano barimo guturisha abigaragambya

Imirimo ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya mu murwa mukuru Nairobi isa n’iyahagaze kubera imyigaragambyo y’abakora kuri iki kibuga barimo kwamagana ko leta igiye kugikodesha na kompanyi yo mu Buhinde.

Amakuru dukesha BBC avuga yuko “amagana y’abagenzi baheze kuri iki kibuga cy’indege kitwa Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) gifatwa nk’isangano rikuru ry’ingendo z’indege muri aka karere.

Perezida William Ruto wa Kenya yasobanuye ko leta itagiye kugurisha iki kibuga, ahubwo igiye kugikodesha n’abikorera kugira ngo bagiteze imbere.

Indege nyinshi zari kugenda zasubitse ingendo, abakozi bakira abagenzi bahageze n’abahaguruka mu bice bitandukanye by’iki kibuga bahagaritse gukora kuva saa sita z’ijoro ryacyeye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu abakozi amagana b’iki kibuga cy’indege bagaragaye bigaragambya ku marembo makuru ya cyo, amashusho y’ibinyamakuru byo muri Kenya aberekana barwana na polisi yaje kubakoma imbere.

Kompanyi ya leta Kenya Airways, yasohoye itangazo ivuga ko kubera “ibikorwa bya bamwe mu bakozi ba JKIA” habayeho gukerererwa no gushobora guhagarika ingendo zimwe zayo zari ziteganyijwe “ku bagenzi bahaguruka n’abahagera.

 

Umwe mu bagenzi waheze kuri JKIA

Ihuriro ry’abakozi mu by’indege rya Kenya ryaburiye ko rizakora imyigaragambyo ihoraho nyuma y’uko leta yanze gutangaza amakuru yose agize amasezerano yo gukodesha iki kibuga cy’indege na kompanyi y’abahinde izwi nka Adani Group.

Amashusho agaragaza abakora kuri iki kibuga bahuriye hamwe ku wa kabiri nimugoroba bavuga ko guhera saa sita z’ijoro ryacyeye batagomba gukora kugira ngo “barengere ikibuga cy’indege cyacu”.

Uyu munsi abigaragambya bumvikanye bavuga ko batava kuri iki kibuga cy’indege kandi badasubira mu kazi ayo masezerano ya leta na Adani Group adahagaritswe.

Ihuriro ry’aba bakozi rivuga ko gukodesha iyo kompanyi yigenga iki kibuga imyaka 30 bivuze gutakaza imirimo kuri benshi muri bo.

Leta ivuga ko iki kibuga kitabyazwa umusaruro ukwiriye mu gihe kiri mu maboko yayo, bityo kugikodesha n’abikorera ari uburyo bwo kukibyaza umusaruro no kugiteza imbere.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko ku wa kabiri Urukiko Rukuru rwa Kenya ruhagaritse by’agateganyo ayo masezerano yo gukodesha iki kibuga.

Uru rukiko rwafashe iki cyemezo nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Ihuriro ry’Abanyamategeko ba Kenya na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Kenya bivuga ko nta ishingiro bifite gukodesha umutungo w’igihugu w’ingenzi ku bantu bikorera.

By Julien B

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza