
Abakuru b’ibihugu bibiri by’ibihangange ku Isi, Vladimir Putin w’u Burusiya na Xi Jin Ping w’u Bushinwa, bazahurira i Kazen mu Burusiya mu nama y’ibihugu bigize BRICS, birwanya Amerika n’u Burayi cyane mu bijyanye n’ubukungu.
BRICS (Brazil, Russia, India, China na South Africa) n’ubwo hamaze kujyamo n’ibindi bihugu, ni Umuryango uhanganye cyane n’undi witwa NATO/OTAN uhuje Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi.
BRICS imaze gukomera ndetse irimo kwigamba ko izahagarika amafaranga y’amadolari mu rwego rwo guteza Amerika n’u Burayi ubukene, akaba ari na cyo kigenderewe mu nama igiye kubera mu Burusiya mu minsi mike iri imbere ariko itaratangazwa.
Ibi bavuga ko bizashoboka binyuze mu kubuza ibihugu byinshi ku Isi gukoresha Idolari, ahubwo bigahabwa amafaranga y’amarusiya n’amashinwa.