Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

Abaturage, cyane cyane abatuye ku  misozi ihanamye mu Rwanda, baragirwa inama yo kutareka amazi y’imvura yinjira mu byobo byacukuwe mu ngo, ahubwo bagasabwa kuyayobora yose muri ruhurura, mu rwego rwo kwirinda kuriduka k’ubutaka batuyeho, bakaba batembanwa n’inkangu cyangwa bakagwirwa n’imikingo.

Nakabonye Immaculée yarimo gusana inzu ye yubatswe  mu murenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge, kamwe mu duce duhanamye two mu Mujyi wa Kigali, aho abaturage bashobora kugwirwa n’imikingo cyangwa inzu zikaridukana n’imisozi bitewe n’amazi y’imvura yagiye acengera mu byobo byacukuwe, bisanzwe byoherezwemo amazi y’imvura cyangwa ayo mu ngo yakoreshejwe.

Nakabonye agaragaza impungenge z’uko abatuye hepfo ye bashobora gutembanwa n’inkangu cyangwa imikingo ikabagwira, bitewe n’uko ako gace katuwe kuva kera kandi bakaba bari bamaze igihe bakangurirwa gucukura ibyobo bifata amazi yose yaba ay’imvura cyangwa ayakoreshejwe, bakayagumisha mu ngo zabo aho kuyohereza guteza ibibazo mu baturanyi.

Nakabonye agira ati “Kubera ko jyewe ntuye ahantu hari umukingo, amazi ajyamo akoroshya ubwo butaka bw’umukingo, imvura nyinshi nijyamo byazahirima, ariko jyewe ndabireka bigatembera muri rigole y’umuhanda hano hepfo yanjye.”

Avuga ko yagiye gufata iki cyemezo nyuma y’uko icyobo kijyamo amazi mabi aturuka muri rugo rwe gitangiye gutoboka kikarekurira imyanda yose hapfo y’urugo rwe, ariko hakaba ari haruguru y’abaturanyi be.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, bivuga ko bitewe n’uko ubutaka bwamaze koroha cyane nyuma yo kunywa amazi menshi y’imvura, kandi Itumba rikaba ari bwo rigitangira, abantu bose bakwiye kureba niba nta mazi akomeje gucengera munsi y’ubutaka batuyeho.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen(Rtd), Albert Murasira, avuga ko hari abantu batuye ku butaka buri hejuru y’urutare, kandi ubwo butaka bukaba bumaze koroha ku buryo bushobora gutemba hejuru rw’urwo rutare bwabaye nk’igikoma, bugatembana inzu zibwubatseho igihe bwaba bukomeje kwinjiramo amazi y’imvura.

Maj Gen(Rtd) Murasira agira ati “Ibi byo kuvuga ngo uracukura umwobo kugira ngo ufate amazi, ntabwo uyafata kuko n’ubundi arakomeza akamanuka(mu butaka),icyiza ni uko habaho imiferegi cyangwa imiyoboro y’amazi yabugenewe iyajyana mu gishanga cyangwa mu migezi(iyakuye mu ngo).”

Minisitiri Murasira avuga ko arimo kubiganiraho n’inzego zishinzwe imyubakire zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo(MININFRA), Umujyi wa Kigali n’indi mijyi yo mu Rwanda, aho bagomba gusaba abaturage gufatira amazi y’imvura mu bigega bikomeye byo mu butaka (bikurungiye), asigaye akaba ari yo ayoborerwa muri za ruhurura aho gukomeza kwinjira mu butaka.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi yafashe iki cyemezo nyuma y’uko Iteganyagihe rya buri minsi 10 ritangazwa n’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere(Meteo Rwanda), rigaragaza ko muri uku kwezi kwa Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa mu mezi ya Werurwe.

Iteganyagihe ry’iminsi 10 y’igice cya cya kabiri cy’uku kwezi kwa Werurwe 2026(kuva tariki 11-20) rigaragaza ko hateganyijwe imvura ibarirwa hagati ya milimetero 35 na milimetero 120, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu minisi 10 ya kabiri y’ukwezi kwa gatatu iba iri hagati ya milimetero 27 na milimetero 110.

Ubujyanama burimo gutangwa buvuga ko bitewe n’imvura nyinshi imaze igihe igwa, ndetse hakaba hateganyijwe ko izakomeza, harimo inkuba n’umuyaga mwinshi muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe, Abaturarwanda bagomba gukomeza ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura nyinshi, inkuba n’umuyaga mwinshi, bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe gukumira Ibiza.

Related Posts

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

Read more

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

Read more

Ntibigucike

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge