U Rwanda rugiye kwibanda kuri gaz ariko harebwa n’uko rwazakoresha nikereyeri

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko irimo gukorana n’Igihugu cya Arabiya Sawudite mu gushakira abaturage bose gaz yo gutekesha, harimo n’ab’amikoro make bazahabwa ijyanye n’ayo bakoreye ku munsi, ariko hanatekerezwa ku ikoreshwa ry’ingufu za nikereyeri zitwa SMR mu gihe kirambye.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, ari kumwe na mugenzi we w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, babisobanuriye Sena kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025, muri gahunda yo kugeza kuri Sena ibisobanuro mu magambo bijyanye n’icyo Guverinoma iteganya ku gushaka ibicanwa byasimbura ibiti.

Guverinoma ivuga ko impamvu gucana inkwi byiyongereye aho kugabanuka kuva mu mwaka wa 2017 kugera muri 2024, byatewe n’ishoramari rikiri rike mu gushaka ibicanwa byazisimbura.

Impande zombi (Guverinoma na Sena) zivuga ko zihangayikishijwe no kubona abacana inkwi n’amakara mu Gihugu bariyongereye kuva ku rugero rwa 83% muri 2017 bagera hafi kuri 94% mu mwaka ushize wa 2024, nyamara Leta yari yarihaye intego y’uko uwo mwaka wa 2024 wari kugera abacana inkwi n’amakara baragabanutse kugera kuri 42%.

Iki kibazo basanga kibangamiye ibidukikije, kuko amashyamba yibasiwe, ndetse kikabangamira n’ubuzima bw’abantu bahumeka umwuka mubi wahumanijwe n’imyotsi yo mu gikoni.

Visi Perezida wa Sena ushinzwe imirimo y’Inteko, Soline Nyirahabimana, imbere ya Minisitiri w’Ibikorwaremezo na mugenzi we w’Ibidukikije, yagize ati«Sena irifuza kumenya ibiteganyijwe gukorwa kugira ngo inzego zose zirebwa n’izi ngamba, uko zizahuza imbaraga kugira ngo Igihugu kigere kuri za ntego twihaye zigera muri 2030.»

Senateri Soline Nyirahabimana akaba yibutsa ko izo ntego u Rwanda rwihaye ari ukugabanya icanwa ry’ibikomoka ku biti mu ngo, kuva kuri 93.8% muri 2024 kugera munsi ya 42%.

Mu kumusubiza, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko Leta yatangiye kuzana abashoramari ihereye ku Banya-Arabiya Sawudite bashobora gucuruza amashyiga na gaz yo mu macupa manini n’amato, kugera ku yagurwa amafaranga ibihumbi bibiri yitwa ‘pay as you cook’, ndetse ko iyo gazi igomba kuzagezwa ku baturage bose hirya no hino mu mijyi no mu cyaro.

Dr Gasore agira ati « Nk’uyu mushinga witwa ‘pay as you cook’, aho umuturage ashobora kugura gaz bitewe n’ubushobozi buhari, dufatanya n’Igihugu cya Arabia Saudite ndetse n’ikigo cyitwa B-Box, twahereye ku ngo ibihumbi 50 kugira ngo tubanze turebe niba iryo koranabuhanga rishya nta kibazo riteye, nyuma yaho tuzazamura tugere ku baturage benshi. »

Dr Gasore avuga ko Leta izabijyanisha no kureshya abashoramari benshi muri iyi gahunda, hamwe no gukangurira abaturage kuyitabira, ariko ko mu gihe kirambye u Rwanda ruzashaka uko hajya hatekeshwa ingufu za nikereyeri zo mu bwoko buto bwitwa SMR (Small Modular Reactor).

Izi ngufu ni zo zabasha kugeza u Rwanda ku ngano ya megawati 3,000 zikenewe, aho kugeza ubu rukibona 1/10 ry’izo ngufu(megawati 300), zivuye ahanini ku ngomero z’amashanyarazi, kuri gaz metane yo mu Kivu, kuri nyiramugengeri ndetse no ku mirasire y’izuba.

Muri aya masoko y’ingufu yose, nta na hamwe hashobora guturuka megawati 3,000 nk’uko Minisitiri Dr Gasore abisobanura, aho avuga ko ingomero zisigaje kubakwa zitarenga eshatu (kuri Nyabarongo na kuri Rusizi), kandi na zo ngo nta kintu kinini zabasha kongeraho.

Ahandi hashobora kuva ingufu, ni kuri gaz yo mu kiyaga cya Kivu, ariko na yo ngo ntiyatanga ingufu zirenze megawati 100. Hari n’ingufu zikomoka ku zuba, aho ibyuma bikurura imirasire y’izuba, ibibasha gutanga megawati imwe gusa ngo bigomba kuba bitwikiriye ubutaka burenga hegitare imwe yose, ku buryo gushingira ku mirasire y’izuba byateza Igihugu kubura aho guhinga.

Dr Gasore akaba agira ati « Impamvu nk’igihugu twahisemo SMR ni uko nta mpanuka ziteza, hari amato ya ‘sub-marine’ akoresha nikereyeri yo mu bwoko bwa SMR, akaba ari utugarama duke, karaza kakamara nk’imyaka 6 gatanga umuriro ubundi kagatabwa mu kuzimu, kakamara nibura imyaka 100 (kugira ngo kabe katagifite ubumara). Ikindi ni uko hari n’inganda zifata ibyo bisigazwa zikabikoresha ku buryo ubumara bwabyo bugenda bushira.»

Ministiri w’Ibidukije, Dr Bernadette Arakwiye, na we avuga ko abaturage bazakangurirwa kwitabira ari benshi gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije hamwe no kurondereza ibikomoka ku biti.

Avuga kandi ko hari imishinga u Rwanda ruzaganiraho n’ibihugu bitagira amashyamba, kugira ngo bijye bitanga amafaranga mu rwego rwo kurufasha gukurura imyuka yangiza ikirere binyuze mu kubungabunga amashyamba cyimeza hamwe no gutera ibiti byinshi(ni byo bita isoko rya karubone).

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza