Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Ubutasi ku Mari(FIC) rwashyize abantu 25 ku rutonde rw’abafatiwe ibihano kubera uruhare bafite mu bikorwa by’iterabwoba no kubitera inkunga, hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo muri 2025 rigenga Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya Iterabwoba.

Abo barimo Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, bakaba bashinjwa ibikorwa by’iterabwoba birimo gutegura, gutera inkunga cyangwa gukwirakwiza amakuru  ashishikariza iterabwoba, hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Lt Gen Gaston Iyamuremye (wiyita Rumuri/Victor Byiringiro) – akaba ari Perezida w’umutwe wa FDLR ushinjwa gutegura no kuyobora ibikorwa by’iterabwoba, gukusanya imisoro itemewe no gucukura umutungo kamere wo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Maj Gen Pacifique Ntawunguka (wiyita Omega), ni Umugaba Mukuru wa FOCA (igisirikare cya FDLR), akaba ashinjwa gutegura no kuyobora ibitero ku Rwanda hamwe no gukusanya amafaranga yo gukora iterabwoba.

Col Sylvestre Sebahinzi (Zinga Zinga) – Afungiye muri Zambiya, akaba yari umuyobozi wa FDLR mu karere k’ibiyaga bigari, ashinjwa gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba hamwe no gukoresha inkiko zicira abaturage urubanza rwo gupfa muri Kongo.

Maj Alphonse Munyarugendo (wiyita Monaco Dollar) – ni Umunyamuryango wa FDLR uba muri Mozambique, akaba ashinjwa gukusanyaga inkunga iva mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo yo gutera inkunga  ibikorwa byo gutera u Rwanda.

Faustin Ntirikina (wiyita Zigabe Pacifique) – Afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yahamijwe n’urukiko kuba yinjiza abanyarwanda mu mitwe y’iterabwoba nka RUD-Urunana na FLN, ndetse anashinjwa gutegura igitero cy’i Kinigi mu mwaka wa 2019.

Maj Gen Antoine Hakizimana (wiyita Jeva) ni  Umuyobozi wa gisirikare wa CNRD-FLN, akaba ashinjwa gutegura ibitero by’i Nyaruguru na Kitabi.

Eric Munyemana – Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, visi perezida wa FLN, arashinjwa gukusanya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.

Dr Innocent Biruka (Mitali) – Umunyamabanga mukuru wa FLN; yakatiwe kubera gushishikariza urubyiruko kwinjira mu mitwe y’iterabwoba no gutanga inkunga.

Faustin Kayumba Nyamwasa – Yashinze ishyaka RNC na P5, akaba yarakatiwe adahari ashinjwa gutegura ibitero by’iterabwoba mu mujyi wa Kigali mu myaka ya 2010–2013.

Dr Emmanuel Hakizimana – ari mu bashinze RNC, akaba akurikiranyweho gukusanya amafaranga no gushishikariza ibikorwa by’iterabwoba.

Ali Abdulkarim Nyarwaya (witwa Dick) – Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, akaba ashinjwa gutera inkunga imitwe y’iterabwoba nka P5.

Maj Robert Higiro (witwa Gasisi) – Umurwanashyaka wa P5, akaba akurikiranyweho gukusanya amafaranga no guhugura abarwanyi ba RNC.

Frank Ntwali – Ahagarariye RNC muri Afurika y’Amajyepfo, akaba akurikiranyweho gukorana n’imitwe nka FDLR mu bikorwa byo gutegura ibitero ku Rwanda.

Ignace Rusagara – Umuvugizi wa RNC muri Amerika, akurikiranyweho gukwirakwiza amagambo y’urwango no gushyigikira ibikorwa bya FDLR.

Jean Paul Turayishimiye – Uba muri USA, ari mu bashinze RNC, akaba ashinjwa gutegura ibikorwa bya P5 no gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza iterabwoba.

Gaspard Musabyimana – Umucuruzi uba mu Bubiligi, arashinjwa gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Radio Inkingi mu guharabika Leta y’u Rwanda no gushyigikira imitwe nka FDLR.

Placide Kayumba – Uba mu Bubiligi, ashinjwa guhuza ibikorwa bya FDU-Inkingi n’ibya FDLR hamwe no gutanga inkunga y’iterabwoba.

Augustin Munyaneza – Uba i Bruxelles, arashinjwa gukusanya amafaranga no gushyigikira ibikorwa bya FDLR na P5.

Michel Niyibizi – uba mu Bubiligi, akurikiranyweho gutegura ibikorwa by’iterabwoba no gutanga inkunga.

Jonathan Musonera – Uba mu Bwongereza, ashinjwa gushishikariza abantu gukora ibikorwa by’iterabwoba no gushyigikira FDLR.

Dr Theogene Rudasingwa – Umwe mu bashinze RNC, akurikiranyweho gutegura ibitero by’ibisasu mu myaka ya 2010–2013, hamwe no gukorana na FDLR.

Maj Jacques Kanyamibwa – Uba mu Bufaransa, arashinjwa gutegura ibitero bya RUD-Urunana mu Kinigi i Musanze mu mwaka wa 2019, hamwe no gukoresha murandasi mu kwinjiza abantu muri uwo mutwe w’abarwanyi.

Thomas Nahimana – Perezida w’ishyaka ISHEMA Party, akaba ashinjwa gukwirakwiza amagambo ashishikariza iterabwoba n’urwango binyuze kuri channel yitwa “Isi n’Ijuru TV”.

Christine Coleman Uwizera – Umupasiteri uba muri Amerika, akurikiranyweho gushyigikira FLN no gushishikariza abantu gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Sylvestre Nduwayezu (witwa Jet Lee) – Uba muri Uganda, arashinjwa gutegura no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba birimo no kugura intwaro.

Uru rutonde , rwemerera Komite y’igihugu ishinzwe kurwanya iterabwoba gufatira abantu ibihano birimo gufunga imitungo yabo, guhagarika konti za banki no gukumira ingendo zabo nk’abakora iterabwoba cyangwa bakaba bariteza imbere.

Related Posts

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

Read more

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi