
Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Iterambere mpuzamahanga(JICA), kirizeza ubufasha bwo guteza imbere uburezi budaheza (cyane cyane abafite ubumuga bwo mu mutwe bwitwa ‘autism’), gihereye ku ishuri ryitwa Académie Pierre Généreuse (APIGENE) riri i Gihara mu Murenge wa Runda w’Akarere ka Kamonyi.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 y’ubufatanye hagati ya JICA n’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere uburezi budaheza, abakozi ba JICA basuye APIGENE babizeza ko bashobora gufasha iryo shuri kwigisha abafite ubumuga bwa autism hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo mu Buyapani.

Kaminuza y’i Tokyo mu Buyapani ivuga ko mu mashuri yigisha abafite autism muri icyo gihugu hakoreshwa za ‘robots’ zifasha abafite ubumuga kuganira n’abandi bantu, kandi uruhande ruganira n’urundi buri wese akamenya amarangamutima ya mugenzi we mu buryo budahutazanya.
Ikoranabuhanga ryaho kandi ngo rikoresha ubwenge buhangano (AI), rikagira za ‘applications’ zigisha abana bafite ubumuga bwa autism, bakamenya indimi, imyitwarire no kwigenzura, hakabaho no kugenzura ibimenyetso by’umubiri kugira ngo abarimu bamenye uko umwana amerewe hamwe n’uko bamufasha.

Umushinga wa JICA ukorera mu Ishuri rikuru ry’u Rwanda ryigisha Ubumenyingiro(RP), ukaba uteza imbere ireme ry’uburezi buganisha ku mpinduka z’imibereho, uvuga ko urimo kwiga uburyo watanga ubushobozi ku barimu bo mu mashuri arimo abafite ubumuga, harimo n’ubwo mu mutwe(austism).

Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga, Miki Yanagisawa, agira ati “Mu rwego rw’uburezi, dufite iki kibazo cy’ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe, ni hamwe mu ho twakwibanda mu gukoresha ikoranabuhanga ry’u Buyapani, by’umwihariko ibigo by’abigenga muri icyo gihugu bikaba bishobora gukorana n’amashuri, akaba ari byo turimo gutekerezaho ngo tumenye ikoranabuhanga n’ubunararibonye byashobora gukoreshwa mu Rwanda.”

Umwarimu w’abana bafite ubumuga muri APIGENE, Niyirora Diane, avuga ko batangira biga kwiyitaho mu buzima busanzwe nko kwiyoza no kwigaburira, ariko bakagera ubwo batangira kwiga kuvuga no kwandika, nyuma yaho bakazatangirana n’abandi badafite ubumuga kwiga kogosha, gusuka, gusokoza imisatsi ndetse n’umuziki kuko ngo hari ibikoresho byo gucuranga.
Abana bafite ubumuga birirwa kuri iryo ishuri kuva saa mbiri za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba buri munsi, mu rwego rwo korohereza ababyeyi babo kujya mu mirimo, bakishyura ibihumbi 60Frw ku gihembwe nk’amafaranga y’ishuri, hamwe n’ibihumbi 81Frw yagenewe ifunguro.

Umuturage washinze ishuri rya APIGENE, Sylvain Mudahinyuka, avuga ko yigomwe umushahara we kugira ngo ashinge muri ako gace ishuri ryigisha abana b’incuke n’abafite ubumuga, mu rwego rwo kunganira Leta mu burezi budaheza no korohereza abana bato kwiga neza kandi hafi y’iwabo, aho bazajya bafungura indyo yuzuye igizwe n’imboga n’imbuto bihingira.
Mudahinyuka agira ati “Ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange, icyo nabasaba ni ugukomeza ya ntero yo kwita ku mwana wese nk’uwawe, abana bafite ubumuga na bo bashobora guhabwa uburezi n’uburere kandi bakaba ingirakamaro ku muryango nyarwanda.”

Raporo y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere(UNDP) yo muri 2024 ivuga ko mu Rwanda hari abana bafite ubumuga bwa autism bagera ku 19,898, rukaza ku mwanya wa 69 ku rwego rw’isi mu kugira abana benshi bafite icyo kibazo, nyamara hari ibigo 11 bizwi bishobora kubakira no kubigisha.
Mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka wa 2025 Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda(REB), Nelson Mbarushimana, yatangarije Ikinyamakuru the New Times ko Leta y’u Rwanda iteganya, mu myaka itanu iri imbere, kubaka ibigo 5 by’amashuri byakira abana bose barimo n’abafite ikibazo cya autism.


