
Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwakatiye Aimable Karasira wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, igifungo cy’imyaka itanu, ariko ko bitewe n’uko amaze imyaka ine n’amezi ane afunzwe, akaba asigaje igifungo cy’amezi umunani mu igororero.
Niba nta gihindutse, Karasira wiyitaga Prof Niga, azafungurwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2026. Urukiko rwanategetse ko imitungo ye yafatiriwe irekurwa.
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwataye muri yombi Aimable Karasira ku itariki 31 Gicurasi 2021, aho rwavugaga ko akuriranyweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hamwe n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
