
Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda(RFA) cyifatanyije n’abaturage hirya no hino mu Gihugu mu muganda wo gucukura imyobo izaterwamo ibiti bigera kuri miliyoni 72 muri iki gihe cy’imvura y’Umuhindo(imibare itangwa na Minisiteri y’Ibidukikije).

By’umwihariko RFA ibinyujije mu mushinga wiswe Congo-Nile Itoshye, yifatanyije n’Abaturage b’Akarere ka Karongi mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri, aho bateguye imyobo izaterwamo ibiti gakondo ku misozi y’i Karongi igabanya ibyogogo by’inzuzi nkuru za Afurika(Congo na Nili).


Umuganda wabereye kuri site ya Karehe-Gatuntu-Rubambirano,
witabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, Inzego z’umutekano harimo Ingabo na Polisi, ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Rugabano.
Umushinga Congo-Nile Itoshye (#CND) ni wo uzasubiranya ishyamba cyimeza rya site ya Karehe-Gatuntu-Rubambirano, hakazaterwa ibiti gakondo ku buso bungana na hegitari 19.
Mu ishyamba cyimeza rya Muciro mu Murenge wa Rugabano ni ho habereye Umuganda rusange waranzwe no gucukura imyobo izaterwamo ibiti gakondo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Gerald Muzungu, yashishikarije abaturage kubitera hafi y’ingo zabo, ndetse no gukomeza kwagura amashyamba abaha umwuka mwiza n’ibiti bakoresha.
Meya Muzungu yagize ati” Turabashishikariza gutera ibiti n’amashyamba ndetse no kubibungabunga kuko bifite akamaro ko kuyungurura umwuka, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, aho bikurura imvura, bikarwanya isuri ndetse bikavamo n’ibikoresho dukenera.”
Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) kirashishikariza Abaturage mu Ntara zose z’Igihugu gutegura imyobo izaterwamo ibiti hamwe no gucukura imirwanyasuri(akaba ari cyo gikorwa abaturage biriwemo mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2025).

Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda, abaturage bibukijwe akamaro k’ibiti n’amashyamba, bashishikarizwa kubitera no kubibungabunga, nk’uko ari byo abahanga mu bidukikije bagaragaza ko bitanga imvura ibyara imigezi n’amasoko.
Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda ivuga ko hirya no hino mu Gihugu hazaterwa ibiti bisaga miliyoni 72, ariko ko muri uyu mwaka u Rwanda ruzibanda ku kongera ibiti mu mijyi.

