
Lt Gen Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda(RDF) i Cabo Del Gado muri Mozambique, yitabye Imana kuri iki cyumweru azize uburwayi amaranye iminsi, akaba yaguye muri Turukiya aho yari yaragiye kwivuriza.
Mu kwezi kwa Nzeri 2022 ubwo yari avuye muri Mozambique, ni bwo Lt Gen Kabandana yazamuwe mu ntera na
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, aho mbere yaho yari Major General.
Muri Mozambique, Lt Gen Kabandana yari umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.
Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu mwaka wa 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yari afite ubunararibonye mu bya gisirikare, kwigisha no kuyobora Ingabo, akaba yarabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yabaye kandi Umuyobozi w’amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.
Yagiye muri Sudani y’Epfo yari asanzwe ari Umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda ushinzwe ibikoresho, nyuma yo kuba Umuyobozi w’Ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy.