Urusengero rumaze imyaka 113 rwateruwe rwimurirwa ahandi

Ikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Suède cyitwa LKAB cyateruye urusengero ry’Abaluteri rw’ahitwa Kiruna rufite toni 672 z’uburemere, rwimurirwa mu ntera ya kilometero 5 ahitwa ‘Altar-Nate’, nyuma y’uko aho rwari ruteretse habonetse ubutare(iron).

Uru rusengero rwimuwe n’imodoka y’amapine 224, rukaba rwakoze urugendo rw’iminsi ibiri kuva tariki 19 Kanama 2025, aho rwagendaga ku muvuduko wa metero 500 ku isaha (cyangwa santimetero hafi 14 mu isegonda).

Ibitangazamakuru birimo BBC na Euronews bivuga ko imbaga y’abaje gushungera bavuga ko babonye urugendo rw’amateka rw’iyo nyubako ya rutura yimuwe babanje kwagura umuhanda kuva kuri metero 9 z’ubugari kugera kuri 24, n’ubwo urusengero ubwarwo rufite metero 40 z’ubugari.

Mbere y’uko uru rusengero rwimurwa, Musenyeri wa Diyoseze ya Kiruna witwa Asa Nystrom yabanje guha umugisha icyo gukorwa cyatwaye amafaranga y’Amayero arenga miliyoni 898 yahawe Itorero ry’Abaluteri b’i Kiruna, n’ubwo ngo bitabashimije abantu bose cyane cyane abakomeye ku muco n’umurage.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza