‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

Uwitwa Ngirabatware Ferdinand w’imyaka 35 na ‎Nyiranizeyimana Honorine w’imyaka 30, bashobora kurangiriza ubuzima bwabo mu igororero (bafunzwe) nyuma yo ‘gufatanywa urumogi rwari rugiye gucuruzwa.’

Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko yafatanye Ngirabatware na ‎Nyiranizeyimana udupfunyika 1,144 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16/08/25, mu Murenge wa Jabana, ariko ngo bari bagiye kurucururiza mu Murenge wa Gisozi.

Polisi ivuga ko ‎uru rumogi rwafatiwe i Bweramvura mu Mudugudu wa Taba, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho “rwari rubitswe mu nzu ya Ngirabatware, mu gihe Nyiranizeyimana we yari aje kurutwara kugira ngo ajye kuruha abakiriya be ku Gisozi, bakaba bafatiwe mu cyuho bamaze kurupakira mu mufuka.”

‎Abafashwe ndetse n’urumogi bafatanywe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jabana kugira ngo bakorerwe dosiye ijyanwa mu Bugenzacyaha RIB, ndetse ngo iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane aho bakura urwo rumogi.

‎Polisi y’Igihugu ishimira uruhare abaturage bakomeje kugira mu gutanga amakuru no kuyatangira ku gihe, bikaba ari “ikimenyetso cyerekana ko abaturage bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge.”

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu Gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza