
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur).

Ntakirutimana yafashwe na Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera nyuma y’uko abaturage bahamagaye kuri Sitasiyo yayo ku wa Kabiri tariki ya 12/08/25, bavuga ko uyu mugore akora izi nzoga (zitwa icyuma) zitujuje ubuzirange.
Polisi y’Igihugu, Ishami rikorera mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti FDA, bahise bajya mu rugo rw’uyu mugore ruherereye mu Mudugudu wa Munini, Akagali ka Rudashya(i Ndera) mu Karere ka Gasabo,
basatse mu nzu ye bahasanga amakarito 3 arimo amacupa 72 y’inzoga za liqueur we yise ‘ONE SIP GIN’.

Ntakirutimana ngo yari yabitse izo nzoga muri depo, yarazivanze n’izindi yacuruzaga ariko zo zemewe, mu rwego rwo kujijisha, akaba ndetse yanafatanywe bimwe mu bikoresho yifashisha mu gukora izi nzoga.
Ibi birimo ibinyabutabire bya Ethanol bigera kuri litiro 50, Fleva ihindura uburyohe n’impumuro ingana na 1/2 cya litiro, amacupa y’ibyuma yakoreshags ari mu mifuka, imifuniko y’ubwoko butandukanye ayapfundikiza, ndetse n’amakarito apfunyikamo ibicuruzwa bye.
Polisi ivuga ko atari ubwa mbere uyu mugore afatirwa mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuzirange, kuko yigeze gufatwa arafungwa arangiza igihano ariko yanga kubireka.
Ntakirutimana (hamwe n’ibyo yafatanywe) afungiwe muri sitasiyo ya Polisi ya Ndera kugirango akorerwe dosiye, ajyanwe mu Bugenzacyaha RIB, kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda irashima abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya abakora ibyaha cyane cyane abishora mu biyobyabwenge, ikavuga ko ibi ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu kurwanya ibyaha.
Polisi ikomeje kandi kuburira abantu bose bishora mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge kubireka “kuko baba bahumanya Abanyarwanda”, ndetse ko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge, rishyira ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.
Ingingo ya 263 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

