Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa igice cy’ubutaka bwa Ukraine, mu rwego rwo kurangiza intambara imaze imyaka itatu ihanganishije u Burusiya na Ukraine (cyangwa OTAN muri rusange).

Trump na Putin barateganya guhurira muri Leta ya Amerika yitwa Alaska yegereye u Burusiya, i Girdwood mu Mujyi wa Anchorage, muri Hotel yitwa Alyeska Resort kuri uyu wa 15 Kanama 2025.

Intambara ibera muri Ukraine imaze gutuma u Burusiya bwigarurira igice cy’uburasirazuba bw’icyo gihugu kingana na 1/5, hakurya y’Umugezi witwa Dnipro, hepfo yaho mu Nyanja y’Umukara na ho haba umwigimbakirwa witwa Crimea u Burusiya bwambuye Ukraine muri 2014.

U Burusiya bumaze igihe bwifuza ko ibice bwigaruriye byabwomekwaho, none Trump arasa n’urimo kubyemera n’ubwo amahanga cyane cyane u Burayi arimo kubirwanya ku buryo bukomeye, kuko ngo ari ukwica amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye no kutubahiriza ubusugire bwa Ukraine.

Trump yagize ati “Mu guhura kwanjye na Putin hazabaho guharirana, (Abarusiya) bafite aho bagomba gusigarana n’aho bazemera gutanga.”

Ibi biganiro by’amahoro bihuza aba Perezida b’ibihugu by’ibihangange ku isi ntabwo biri mu bushake bwa Ukraine cyangwa ngo Umuryango OTAN muri rusange ube warabyemeye.

Ukraine n’ubwo yakwitabira ibyo biganiro cyangwa ntibizemo, ni ikintu cyarwanyijwe cyane na Perezida Volodymyr Zelensky ndetse n’ibihugu by’i Burayi muri rusange, aho bo biyemeje gukomeza intambara n’u Burusiya, bakavuga ko Trump na Putin bibereye muri gahunda zabo bwite.

Hari Umukoloneri w’Umwongereza, Hamish de Bretton-Gordon watanze ikiganiro kuri Televiziyo yitwa Byline TV, asaba inzego zikorana n’Urukiko mpuzamahanga ICC guta muri yombi Putin najya muri Alaska, ariko imbogamizi zikaba ko Amerika atari umunyamuryango w’urwo rukiko.

Usibye n’ibyo, haribazwa ingufu cyangwa ubuhanga abantu bafata Putin baba bitwaje kugira ngo bamenere mu bashinzwe umutekano we bikabayobera, cyane ko ngo hari n’abamurinda bagenda bitwaje amasanduku abitse imfunguzo z’intwaro kirimbuzi.

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza