Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

Inama y’Ubucuruzi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EABC) irakangurira Abacuruzi b’u Rwanda kwitabira Ihuriro ryiswe “East African Business & Investment Summit & Expo 2025” rizabera i Nairobi muri Kenya tariki 16-17 Ukwakira 2025, aho ngo bashobora kuvana ibisubizo bitandukanye by’ibibazo bafite.

EABC ifatanyije n’inzego zirimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda (MINAFFET), Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba(EAC), GIZ, Banki ya Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe Iterambere(EADB), ISUZU East Africa, RSM Eastern Africa na Banki Nyafurika ishinzwe Iterambere (AfDB), batangirije mu Rwanda imyiteguro ya “East African Business & Investment Summit & Expo 2025” kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025.

Umukuru(Chairperson) wungirije wa EABC, Denis Karera, yasobanuye impamvu abikorera b’Abanyarwanda batagomba kubura muri ririya huriro ry’Ubucuruzi, aho ngo bazavayo bari ku rundi rwego rw’imikorere no kumenya aho bahahira.

Icya mbere kigomba gukemukira muri ririya huriro, nk’uko Karera abisobanura, ni ukubyaza umusaruro Isoko Rusange rya Afurika(AfCFTA), aho bazareba ibicuruzwa (commodities) by’abandi byazanwa mu Rwanda, ndetse no kumenya ibyo abacuruzi bo mu Rwanda na bo bashobora kujyana ahandi.

Karera agira ati “Uyu mugabane ubwawo uracyari hasi ku rugero rwa 10% mu bijyanye no guhahirana hagati y’igihugu n’ibindi, n’ubwo muri EAC turi aba mbere kuko ahandi ho rwose usanga gucuruzanya biri hasi cyane. Ni mu gihe i Burayi ho bari kuri 64%.”

Aha ariko hagaragajwe imbogamizi y’uko hari ibihugu binyamuryango bisa n’ibirimo gukoma mu nkokora iyi gahunda, aho Tanzania iherutse kubuza abacuruzi bato b’abanyamahanga (n’Abanyarwanda barimo) kujya gukorera ku butaka bwayo.

Hari abacuruzi barimo Clementine Mukandayisenga ukora imitobe na divayi, uvuga ko yatangiye guhura n’igihombo nyuma yo kubuzwa kwitabira amamurikagurisha muri Tanzania aho bajyaga bagasiga ibicuruzwa, ku buryo “wasangaga amaduka yabo yuzuye ibicuruzwa birimo n’ibyo nanjye nkora.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET, Clementine Mukeka, avuga ko mu gihe kidatinze iki kibazo kizaganirwaho n’Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo barebe imbogamizi giteje, ariko hanarebwe amahirwe buri gihugu kizaba kirimo kwitesha mu gihe habaho gukumira urujya n’uruza rw’abacuruzi bo muri uyu muryango.

Ibi na byo biri muri gahunda y’ibizaganirwaho mu Ihuriro rya “East African Business & Investment Summit & Expo 2025”, nk’uko Denis Karera akomeza abisobanura, ko nyuma y’irangizwa ry’amasezerano y’ubucuruzi yiswe AGOA ibihugu bya Afurika byari bifitanye na Leta zunze Ubumwe za Amerika, uyu mugabane ugomba gushaka uburyo uhahirana kurushaho.

Indi mpamvu yo gushimangira ubuhahirane binyuze mu kubyaza amahirwe Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), na yo izaganirwaho muri Kenya, ni ukuba ibicuruzwa biva ahandi bishobora guhenda bitewe n’intambara z’Ubucuruzi hagati y’ibihugu by’ibihangange ku isi (USA n’u Bushinwa cyane cyane).

Indi ngingo ikomeye izaganirwaho muri Kenya, nk’uko Umuyobozi wungirije wa EABC, Denis Karera akomeza asobanura, ni ukureba uburyo Ubwenge bwa Mudasobwa(AI) butaba impamvu yo kubuza benshi imirimo ahubwo bukaba bugomba kubafasha guteza imbere ibyo bakora.

Muri iryo huriro hazabaho no kwiga uburyo abikorera bo ku mugabane wa Afurika barushaho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe irimo kugenda iteza amapfa, imyuzure n’inkangu hirya no hino ku isi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’agateganyo wa EABC, Adrian Raphael Njau, avuga ko imyanzuro izafatirwa muri “East African Business & Investment Summit & Expo 2025” izagezwa ku Nama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC Council of Ministers), kandi hakazanasuzumwa ibyagezweho n’ihuriro nk’iri ryabereye muri Uganda mu mwaka wa 2023.

Umuyobozi wa Banki ya Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe Iterambere (EADB) mu Rwanda, Janet Gatera, yizeza ubufatanye bukomeye muri iriya nama, aho iyi banki izaba yishimira imishinga yateyemo inkunga ijyanye n’ibikorwa by’imihanda, inzira z’umusaruro w’ubuhinzi, ibikorwa bitanga ingufu, iby’inganda no guteza imbere ibigo biciriritse(SMES), byose ngo byazanye impinduka muri uyu muryango wa EAC.

Gatera akomeza agira ati “Twabonye imishinga myinshi itera imbere kandi nka banki ya EADB twiyemeje gukorana na buri wese muri mwe.”

Ihuriro East African Business & Investment Summit & Expo 2025 rirateganya kuzitabirwa n’abagera kuri 600 barimo abacuruzi bakomeye bo hirya no hino ku isi, abayobozi b’inzego zifata ibyemezo ndetse n’impuguke mu bijyanye no gukora ubucuruzi.

Abifuza kwitabira iri huriro, buri muntu asabwa Amadolari ya Amerika 100 iyo ari ukomoka mu muryango EAC, yaba avuye hanze yawo agatanga Amadolari 200.

Ni mu gihe umwanya w’imurikagurisha wo uzaba wishyurwa Amadolari ya Amerika 300 ku banyamuryango ba EAC hamwe n’amadolari 400 ku bavuye hanze y’uyu muryango, kandi hakaba hitezwe abamurika ibikorwa byabo bagera ku 100.

Related Posts

Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

Read more

Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya