Menya ibidasanzwe ku ndangamuntu y’ikoranabuhanga yatangiye kwandikishwa muri Expo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), cyatangiye kwandika abaturage muri gahunda y’indangamuntu koranabuhanga, SSDID, ahari kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga(Expo), i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

NIDA irimo gufata amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu koranabuhanga yiswe E-Ndangamuntu, harimo ifoto y’umuntu igaragaza amaso, ibipimo ndangamiterere by’intoki ze zose, ishusho y’imboni, amazina ye, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, e-mail na nimero za telefone ku bazifite n’ibindi.

NIDA irateganya ko iyi ndangamuntu imwe y’ikoranabuhanga (Single Digital ID) izaboneka bitarenze amezi 18 uhereye aho gahunda ya kabiri ya Guverinoma (NST2) itangiriye mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushize wa 2024(ni ukuvuga ko ubu hasigaye amezi atandatu gusa).

Iyi gahunda igamije kutagira uwo isiga inyuma(no one left behind), izavugurura uburyo inzego zitangamo serivisi ku baturage, bikazabarinda gusiragira mu nzego, kuhatinda cyangwa guhura n’akarengane, kuko inimero ya buri muntu irimo gushyirwa mu ikoranabuhanga, umwirondoro we ukihutira kuza, ibyo asaba byose agahita abihabwa ako kanya.

Ntabwo bizaba bikiri ngombwa kugendana Indangamuntu kuko izaba ibitswe mu ikoranabuhanga, ahubwo umuntu azajya avuga umubare wayo gusa cyangwa amazina ye, aho ageze hose bamwakire bamuhe serivisi akeneye.

Umukozi wa NIDA ushinzwe ibijyanye no gukora Indangamuntu, Dieudonné Manago Kayihura, twaganiriye mu mwaka ushize agira ati “Twamaze kwinjira mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, aho umuturage akeneye kubona serivisi zihuse nta mpapuro akoresheje nyinshi, iyi ndangamuntu igamije gufasha umuturage kubona serivisi zose mu gihe gito gishoboka.”

Ati “Uzaba ushobora kujya muri banki barebe nimero y’indangamuntu yawe, bagere ku makuru yawe ariko wabanje kubitangira uburenganzira, kuko hari n’itegeko ryo kurinda amakuru y’umuntu rigomba kubahirizwa na ryo.”

Manago yavuze ko Indangamuntu isanzweho idatanga ububasha bwo kubona amakuru ya buri muturage amwerekeyeho.

Indangamuntu y’ikoranabuhanga izinjira mu ruhererekane(system) rw’ibijyanye no kwishyura byose, ku buryo ahakoreshwaga nimero y’imisoro(TIN number), mu bwishingizi, mu mashuri, kwa muganga, ibijyanye n’ingendo zo mu Gihugu imbere n’ibindi.

Manago ati “Itegeko rirahari ku buryo inzego zose zitazongera kugora umuturage zimusaba ibyemezo by’amavuko n’ibindi”.

Manago avuga ko Indangamuntu isanzwe iyo yatakaraga nyirayo yajyaga akorerwa indi ifite nimero itandukanye n’iyo ahawe, ariko e-Ndangamuntu yo izagumana inimero yayo.

E-Ndangamuntu kandi ntabwo bizaba biri ngombwa kuyigendana cyane cyane ku muntu ufite telefone igezweho(smart phone), ariko n’utayifite ngo azajya ashaka aho bamuha igipapuro kiriho ya nimero.

Ni inimero kugeza ubu irimo guhabwa abantu bose kuva ku mwana ukivuka, ku buryo n’abanditswe mu bitabo by’irangamimerere mbere ya gahunda yo kwandikira umwana uvutse kwa muganga, ubu barimo kwimurirwa mu ikoranabuhanga bagahabwa inimero ibaranga.

Manago agira ati ” Ni iyo nzira turimo yo koroshya ubuzima, ku buryo mu myaka itanu(ya Manda ya Perezida Kagame) tuzaba tuvuga ngo ‘umuturage ari ku isonga mu bijyanye n’ikoranabuhanga.'”

Related Posts

Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

Read more

Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya