
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yikomye impuguke mu bya politiki n’amategeko y’Umubiligi, Prof. Filip Reyntjens, nyuma yo kutumivikana ku ruhare rw’u Bubiligi mu rupfu rw’Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwamikazi Rosalie Gicanda.
Dr. Bizimana ashinja u Bubiligi kuba inyuma y’urupfu rw’Umwami Mutara III Rudahigwa mu 1959, hamwe no kohereza mu Rwanda ku bushake Umwamikazi Rosalie Gicanda bazi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi igiye kuba, aho yaje kwicwa ku wa 20 Mata 1994. Ku rundi ruhande ariko Prof. Reyntjens abyamaganira kure avuga ko ibi ari “ibinyoma byambaye ubusa.”
Dr Bizimana agira ati “Iyicwa ry’Umwami Mutara III Rudahigwa ryateguwe n’ubutegetsi bw’Abakoloni b’Ababiligi, ibi ntabwo bigibwaho impaka.”
Arakomeza ati “Nk’aho ibyo bitari bihagije, mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Bubiligi bwafashe icyemezo cy’ubugome cyo gusubiza mu Rwanda Umwamikazi Gicanda(Umugore wa Rudahigwa) wari urwariye mu Bubiligi, bazi neza ko Jenoside yarimo itutumba. Ni ibyaha bibiri bikomeye u Bubiligi bugomba kubazwa.”
Ibi Dr. Bizimana yabivugiraga ku rubuga rwa X(Twitter) asubiza umusesenguzi witwa Ngando uzwi mu kurwanya abapfobya Jenoside, anasaba ko Filip Reyntjens yajya yirinda gusibanganya amateka y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo.
Prof. Reyntjens, wahoze yigisha amategeko na politiki muri Kaminuza ya Antwerp, akaba n’umwanditsi w’igitabo Pouvoir et droit au Rwanda, yahise asubiza Dr. Bizimana mu magambo akomeye, amwita umubeshyi.
Ati “Nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Umwami Rudahigwa yishwe. Dr. Bizimana akwiye gusoma ibyo nanditse kuri iyi ngingo, maze akagira ubutwari bwo kujya impaka zishingiye ku bimenyetso—ese azabikora?”
Izi mpaka zahise zibyutsa amarangamutima akomeye mu bya politiki na diplomasi, aho Dr. Bizimana yasubije mu nyandiko ndende, avuga ko Reyntjens akomeje gukingira ikibaba u Bubiligi ku byaha bwakoreye u Rwanda, ndetse akamwita “umwicanyi w’amateka ya Jenoside.”
Ati “Hashize imyaka irenga 40 uri indashyikirwa mu gukwirakwiza ibinyoma no guhimba amateka. Wari umufatanyabikorwa w’ubutegetsi bwa Habyarimana, kandi kuva bwahirima nturahwema kugaragaza urwango rukomeye ku Rwanda.”
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko Reyntjens ashaka gusibanganya ibimenyetso bifatika birimo urwandiko rwa Minisiteri y’Ubutegetsi y’u Bubiligi rwo mu myaka ya 1990, rwategekaga ko Umwamikazi Gicanda yoherezwa mu Rwanda kandi bari bazi neza ko yahigwaga.
Ati “Ni iki wita ikinyoma ku byerekeye inyandiko yemewe, ifite nomero n’itariki, isaba ko Umwamikazi Gicanda yoherezwa mu Rwanda kandi ari mu kaga? Ibyo si umugani, ni ukuri. Ahubwo aho kumfata nk’umubeshyi, wagakwiye kubaza abayobozi bawe impamvu bafashe icyo cyemezo kigayitse.”
Dr. Bizimana yakomeje anenga Reyntjens agira ati “Uri nde wowe usaba impaka ku ngingo nk’izi utazi? Iyo uza kuba uri inyangamugayo, wari gukora ibishoboka ukabona iriya baruwa kugira ngo usabe ibisobanuro abayobozi bawe b’Ababiligi, aho gushaka kwandagaza abavuga ukuri.”
N’ubwo Reyntjens azwi nk’umusesenguzi unenga Leta y’u Rwanda, na we aranengwa bikomeye ko agoreka amateka y’uruhare rw’ubukoroni na Leta zateguye Jenoside, aho avugwa kuba yari inshuti magara ya Perezida Habyarimana.
Dr. Bizimana asoza asaba u Bubiligi n’inshuti zabwo kureka kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda, aho agira ati
“Igihe cyararangiye aho u Bubiligi bwadutegekaga uko tubaho. Turi igihugu cyigenga, dufite uburenganzira ku kwiyobora no kwihitiramo inzira yacu. Ibikomere u Bubiligi bwadusigiye birahagije. Reyntjens n’abandi nka we, bareke kwivanga mu bibazo byacu.”