NCDA na Rwanda Revenue bifashishije CarFreeDay mu bukangurambaga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) hamwe
n’igishinzwe Imisoro n’Amahoro(Rwanda Revenue Authority/RRA) byifashishije Siporo rusange izwi nka CarFreeDay mu bukangurambaga ku mikurire y’abana hamwe no kwiyandikisha mu bazahabwa ishimwe ry’umusoro ku nyungu(TVA).

NCDA (na Ministeri y’Ubuzima muri rusange) ivuga ko konsa neza umwana mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwe (kuva agisamwa mu nda ya nyina kugeza agejeje imyaka ibiri y’amavuko) bimuhesha imikurire myiza ku mubiri no mu mitekerereze (mu bwonko).

Abahanga mu mirire bavuga ko amashereka y’umubyeyi arimo intungamubiri zose umwana akeneye (proteyine, vitamini n’imyunyu ngugu), hakabamo n’abasirikare b’umubiri (antibodies) barinda indwara zirimo isereri, inzoka zo mu nda, umusonga n’ibicurane, imyanda(infections) y’amatwi n’iyo mu gifu.

Konsa neza umwana kandi ngo biteza imbere urukundo n’icyizere hagati ye n’umubyeyi, bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso, ndetse bikarwanya diyabete.

Umujyi wa Kigali uberamo Siporo ya CarFreeDay buri byumweru bitatu, uvuga ko abakozi ba Rwanda Revenue Authority hirya no hino mu Turere tuwugize bibukije gahunda ya TENGAPROMO, ikangurira abantu kwiyandikisha ku buntu kugira ngo bazahabwe ibihembo bikomoka ku gusaba fagitire ya TVA itangwa n’ikoranabuhanga rya EBM

Uwifuza ibi bihembo akanda *562# agakurikiza amabwiriza, hanyuma buri gihe uko ahashye agasaba facture ya EBM, ku buryo ikoranabuhanga rya Rwanda Revenue Authority rizajya gutanga ibihembo, uwo muntu akaba afite amahirwe yo gutoranywa mu bafashije abacuruzi gutanga fagitire ya EBM.


  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza