Intambara mu Karere k’ibiyaga bigari zirarangiye-USA

Isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda hari abakomeje kuvuga ko ari inyandiko gusa, abandi barimo uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, bati “Ni amasezerano y’ubucuruzi gusa, ibindi byose ni propaganda za politiki.”

Ibi ariko Leta zunze Ubumwe za Amerika si ko zibibona, aho zivuga ko uruhande rutazayubahiriza rugomba guhura n’ibihano bikarishye.

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, akaba ari na we wahagarariye ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga ba DR Congo n’u Rwanda mu gusinya ayo masezerano, yavuze ko intambara zari zimaze imyaka 30 muri aka Karere k’ibiyaga bigari zirangiye.

Ati “Hashingiwe ku buyobozi bukomeye bwa Donald Trump, USA zahuje impande bireba mu gushyira umukono kuri aya masezerano, kandi twiyemeje gukomeza gufasha ishyirwa mu bikorwa ryayo mu buryo bwuzuye.”

Ni amasezerano ku ruhande rwa Congo n’u Rwanda ateganya ko ubusugire n’imipaka bya Congo byubahirizwa, ingabo z’amahanga ziri ku butaka bw’icyo gihugu mu buryo butemewe na Leta harimo n’Umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda bigomba kuvayo.

Aya masezerano kandi atagenya ko impunzi zavuye mu byabo muri Congo zigomba gutahuka mu bice zahozemo.

Ku ruhande rwa Leta zunze Ubumwe za Amerika harimo inyungu nyinshi zishingiye ku kuba icyo gihugu cyaragiranye amasezerano na Congo, agamije gucukura amabuye y’agaciro, ariko no ku ruhande rw’u Rwanda akaba ari amasezerano azana abashoramari b’Abanyamerika muri iki gihugu.

 

 

 

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza