Umumotari wari utwaye moto anahetse umwana arimo kubazwa icyabimuteye

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo, yakoze ibitemewe, ndetse ko yatangiye kubazwa icyabimuteye.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umumotari uba atwaye moto mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze, anahetse umwana mu mpetso mu mugongo.

Ni amashusho yazamuye impaka nyinshi, bamwe bibaza kuri uyu mumotari ku cyamuteye kugenda ahetse umwana mu mugongo, abandi banabishima bavuga ko yumvise ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo, ku buryo ashobora kuba yarabikoze avuye kuvuza cyangwa gukingiza umwana we.

Gusa ukoresha Konti yitwa Ifitiyigihaza ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yashyizeho aya mashusho abaza polisi niba ibyakozwe n’uyu mumotari byemewe.

Mu butumwa buherekeje aya mashusho yashyizweho n’uyu ukoresha konti yitwa Ifiritiyigihaza yagize ati “Polisi y’u Rwanda ese ibi bintu biremewe byo gutwara moto uhetse umwana?”

Polisi y’u Rwanda mu gusubiza uyu muturage, na yo ibinyujije kuri uru rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize iti “Ibyo uyu mumotari yakoze bibangamiye ubuzima bw’umwana n’umutekano we.”

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko uyu mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo, ari kubazwa icyamuteye kubikora.

Inkuru ya RADIOTV10

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza