Umumotari wari utwaye moto anahetse umwana arimo kubazwa icyabimuteye

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo, yakoze ibitemewe, ndetse ko yatangiye kubazwa icyabimuteye.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umumotari uba atwaye moto mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze, anahetse umwana mu mpetso mu mugongo.

Ni amashusho yazamuye impaka nyinshi, bamwe bibaza kuri uyu mumotari ku cyamuteye kugenda ahetse umwana mu mugongo, abandi banabishima bavuga ko yumvise ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo, ku buryo ashobora kuba yarabikoze avuye kuvuza cyangwa gukingiza umwana we.

Gusa ukoresha Konti yitwa Ifitiyigihaza ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yashyizeho aya mashusho abaza polisi niba ibyakozwe n’uyu mumotari byemewe.

Mu butumwa buherekeje aya mashusho yashyizweho n’uyu ukoresha konti yitwa Ifiritiyigihaza yagize ati “Polisi y’u Rwanda ese ibi bintu biremewe byo gutwara moto uhetse umwana?”

Polisi y’u Rwanda mu gusubiza uyu muturage, na yo ibinyujije kuri uru rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize iti “Ibyo uyu mumotari yakoze bibangamiye ubuzima bw’umwana n’umutekano we.”

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko uyu mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo, ari kubazwa icyamuteye kubikora.

Inkuru ya RADIOTV10

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi