
Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo yafashe abantu 13 bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura, bakaba ngo bibaga abaturage mu Mirenge ya Jali na Ndera.
Polisi ivuga ko abafashwe bategaga abaturage bakabambura babanje kubakomeretsa, abandi ngo bibaga amatungo n’imyaka mu mirima.
Mu Murenge wa Ndera mu Kagari ka Bwiza, Umudugudu wa Bucyemba na Akasemuromba hafatiwe abantu 10 bibaga amatungo n’imyaka mu mirima.
Polisi ivuga ko amakuru yo gufata abakekwaho ubujura yatanzwe n’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage, aba bavugwaho ubujura bakaba bari bamaze igihe bashakishwa ariko kubera kwihisha, batinda gufatwa
Polisi ivuga ko abafatiwe mu Murenge wa Ndera byabaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize na bwo hafatiwe abandi barindwi.
Mu Murenge wa Jali mu Kagari ka Buhiza, Umudugudu wa Akabande, ho hafatiwe abavugwaho ubujura babiri nyuma y’uko baraye bateze umugore w’imyaka 53 bamwambura telefone, bakaba bafashwe bafite inkoni n’ibyuma.
Aba bafashwe nyuma y’aho ku munsi wari wabanje nabwo muri uyu Murenge hari hafatiwe undi musore na we wari wateze abaturage babiri arabambura ndetse aranabakomeretsa.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Ndera na Jali, kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho gukora.