Abantu barimo guhindurwa mudasobwa cyangwa ‘robots’

Iterambere ry’ubuvuzi ririmo gusimburiza abantu ingingo z’umubiri zibura, izirwaye, izishaje cyangwa izangiritse, ku buryo umuntu wo mu myaka izaza ashobora kuramba akarenza imyaka 150 ku isi, ariko hafi ya wese akazaba ari umukorano(robot).

Ni gahunda yiswe ‘transhumanism’ igamije kuvugurura umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga, kugira ngo arusheho kumara igihe, kugira imbaraga zidasanzwe n’ubwenge bwinshi, nk’uko byanditswe n’uwitwa Bostrom Nick mu gitabo yose “A history of transhumanist thought”, Journal of Evolution and Technology, 2005.
https://nickbostrom.com/papers/history.

Nick Bostrom ni umuhanga w’umunya-Suède wamamaye kubera inyigisho za Filozofiya, ikoranabuhanga ry’ahazaza (future technologies), na transhumanism(guhindurwa k’umuntu)– ihame rivuga ko abantu bashobora kuvugurura ubushobozi bwabo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Cyborgs

Harimo gukoreshwa ikoranabuhanga ry’inyunganirangingo n’insimburangingo zitwa ‘cyborgs’, utwuma nyunganira/nsimbura bwonko twitwa neuralink, ndetse n’udusimba-koranabuhanga(robots) duto cyane twitwa nanobots dushinzwe kurwanya indwara mu mubiri.

Cyborgs mu magambo arambuye ni “cybernetic organism”, risobanura ikinyabuzima gifite imiterere y’umubiri usanzwe w’umuntu, ariko harimo ibikoresho by’ikoranabuhanga (nk’ibyuma, sensors, cyangwa mudasobwa), bikaba bishobora gukora mu mwanya w’ingingo zisanzwe z’umubiri, cyangwa kuzongerera ubushobozi.

Umuntu w’umu-cyborg ni ufite ibice by’ikoranabuhanga mu mubiri, harimo ibyashyizwe mu bwonko bimufasha gutekereza, kubona, kumva, kugenda,… ku buryo usanzwe afite ubumuga bwo kutumva ahabwa igikoresho kimufasha kumva, n’utagenda agahabwa ukuguru kurimo ikoranabuhanga(prothèse) bikoreshwa n’ubwonko.

Cyborgs kugira ngo zikorere mu/ku mubiri w’umuntu, zisharijwa n’uwo zashyizwemo, zigakoresha Bluetooth / Wi-Fi bihuza uwo muntu na mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, hamwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI) bikamufasha kumenya icyo atekereza cyangwa akeneye gukora, bikakimukorera.

Urugero: niba akeneye gufungura television, apfa kubitekereza gusa, ubundi television/radio,… bikifungura, yashaka ko Whatsapp ye muri telefone ifunguka bikikora.

Igisirikare ni kimwe mu bikoresha ama cyborgs y’ubwoko butandukanye, aho umuntu yambara urukankara rw’ibyuma (exoskeleton) rukamurinda kuraswa, rukanamuhesha imbaraga zidasanzwe zo kwikorera ibintu biremereye cyane, ndetse rugakora igihe kinini wa muntu atarananirwa.

Umusirikare kandi ahabwa cyborgs z’ama-camera, recorder(zifata amajwi) na sensors zishyirwa mu mubiri we, bikamufasha kureba kure n’iyo haba ninjoro, guhura akamenya ibintu biri hafi aho byamugirira nabi nk’ibisasu bihishwe ahantu, ndetse no kumva ibirimo kuvugirwa kure cyane (mu rwongorerano) umuntu usanzwe atabasha kumva.

Cyborgs mu gisirikare kandi zifasha umuyobozi w’urugamba kumenya aho buri musirikare wese aherereye n’ibibazo afite, akamenya icyo yamufashisha cyangwa akamuyobora akoresheje za radar zireba aho umwanzi ari n’aho atari.

Neuralink

Imwe muri cyborgs zikomeye cyane mu mubiri w’umuntu ni agakoresho gato cyane gashyirwa mu bwonko kitwa “neuralink”, kakaba gafasha umuntu kwibuka ibintu neza, gutekereza no guhabwa ubumenyi ku buryo n’iyo yaba yarashaje abasha gutekereza neza nk’umusore ukiri muto.

Neuralink ituma umuntu agira ubwenge bw’ubukorano bumubashisha kumenya indimi zose zivugwa ku isi, kumva ibintu bivuga gahoro kandi bitamwegereye, ndetse no kureba kure cyane hashoboka kugera n’ahari umwijima, kuko aba afite mu mubiri we za camera zibona ninjoro.

Neuralink ishyirwa mu bwonko cyangwa mu myakura mu buhanga bukomeye budasaba kubaga ahantu hanini ku mubiri, kuko bayisesekamo hakoreshejwe ibyuma byinjirira ahantu hato cyane nko mu ruteranyirizo rw’igufka ry’umutwe cyangwa urw’andi magufka.

Nanobots

Nanobots (cyangwa nanorobots) ni twa robots duto cyane ku buryo bukabije, kuko kamwe kaba gafite umubyimba ungana na 1/1000,000 cya milimetero imwe, tugaterwa mu mubiri mu buryo bw’urushinge kugira ngo tujye gukora imirimo itandukanye

Ni robots zisa nk’utunyangingo tw’umuntu ariko kubera ubuto bwazo zikaba zidashobora kurebwa n’amaso bisanzwe, zigakora nk’uko robot isanzwe ikora, aho ziterwa mu mubiri ugakora ushingiye ku bwenge bw’ubukorano (bwa mudasobwa).

Nanobot igizwe n’utwuma(sensors) twumva igihumeka kiri hafi aho ndetse tugafasha umuntu kumenya aho ari, muri yo hakabamo mudasobwa nto cyane (chip) ifata ibyemezo cyangwa itegeka umubiri, hakabamo na moteri ifasha nanobot gutembera mu maraso hose mu mubiri.

Nanobots zirimo izifite camera n’uburyo bwo gutwara imiti ziyikwirakwiza mu mubiri aho zatumwe n’abantu barimo gukoresha iyo mudasobwa, ndetse zikagira rukuruzi cyangwa sumaku, zikaba zikoreshwa ahanini mu buvuzi no mu bushakashatsi.

Nanobots mu mubiri zikora akazi ko
kugenzura cyangwa kuvura indwara zikomeye nka kanseri kuko zijyana imiti yo kuvura ibice birwaye, zikaba kandi zishobora gusukura imyanda mu maraso (nk’uko imisemburo ya cholesterol ibikora).

Nanobots zimenya icyo ubwonko butekereje zigatanga raporo kuri mudasobwa/telefone yahujwe na zo mu buryo bwa Bluetooth cyangwa Wi-fi, zikamenya ibibazo by’uburwayi umuntu afite mbere y’uko bumukomerera, maze zigatanga raporo ku miterere y’umubiri hakiri kare.

Impungenge kuri iri koranabuhanga rikorerwa mu mubiri w’umuntu, nk’uko byibazwa n’Ikigo cya Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza cyitwa the Future of Humanity Institute(FHI), ni uko umuntu wagize 50% y’ibyo byuma mu mubiri we azaba atakiri umuntu, ndetse ko ufite iryo koranabuhanga ashobora kwinjirirwa (hacked) muri we maze agakoreshwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

 

  • Related Posts

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya