Agakiriro ka Gisozi kongeye gushya

Kuva saa munani z’igicuku cyo kuri kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, igice cy’Agakiriro ka Gisozi gikorerwamo intebe, ameza n’ibitanda cy’ahitwa muri ADARWA cyafashwe n’inkongi y’umuriro, aho Polisi ikomeje kuzimya kugeza muri iki gitondo.

Aha mu gakiriro ka Gisozi hamaze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro inshuro zirenga 5 mu myaka itandukanye.

Tariki 3 Kamena 2019 inkongi yafashe igice cy’Agakiriro ka Gisozi, ahacururizwaga imbaho n’ibikoresho byo mu nzu, harimo matela, imbaho zo mu bwoko bwa Ribuyu, amasanduku yo gushyinguramo, amatelefoni, amaradiyo, n’ibindi.

Tariki 29 Kamena 2019 Hashize iminsi 26 gusa, indi nkongi yongeye kwibasira Agakiriro ka Gisozi, yibasira igice cyari haruguru y’umuturirwa witwa UMUKINDO, aho hasigaye agace gato ugereranyije n’ahari hamaze gushya.

Tariki 17 Kanama 2021 Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira Agakiriro ka Gisozi, ahakorerwa ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, ububiko bw’imbaho, hakaba harahiye na za matora(imifariso).

Tariki 12 Gashyantare 2023 Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira Agakiriro ka Gisozi, ahabikwamo imbaho. Iyi nkongi yabaye ahagana saa tanu z’ijoro, abantu bamaze gutaha.

Tariki 23 Gicurasi 2023 Inkongi y’umuriro na none yibasiye igice cy’Agakiriro ka Gisozi ahakorerwa hakanacururizwa ibikoresho bitandukanye byo mu nzu birimo intebe, ameza, ibitanda n’ibindi.

Inkuru ya Kigali Today

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza