Elon Musk yavuye muri White House ariko avuga ko Doge izakomeza

Elon Musk yakoreraga muri White House nk”Umukozi Udasanzwe wa Leta”

Elon Musk yatangaje ko avuye mu butegetsi bwa Trump nyuma yo kuyobora ibikorwa byo kugabanya ingano ya leta ya Amerika n’ibyo ikoresha, ibyatumye abantu ibihumbi batakaza imirimo.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe X, uyu muntu ukize kurusha abandi ku isi yashimiye Trump ko yamuhaye amahirwe yo kuyobora Department of Government Efficiency, izwi nka Doge.

Amakuru dukesha BBC avuga ko kuva ku wa gatatu nijoro White House – ibiro bya perezida wa Amerika – byatangiye ibikorwa byo kuvana Musk muri ako kazi nk’umukozi udasanzwe wa guverinoma.

Akazi ke kari ak’igihe runaka kandi kugenda kwe ntabwo gutunguranye, ariko kubaye nyuma y’umunsi umwe Musk anenze ingengo y’imari Trump yahaye inteko ishingamategeko.

Musk yanditse kuri X ati: “Mu gihe igihe cyanjye nk’Umukozi Udasanzwe wa Leta kirangiye, ndashaka gushimira Perezida @realDonaldTrump ku mahirwe [yampaye] yo kugabanya gusesagura”.

Musk yongeyeho ko akazi ka Doge kazakomeza kandi ko Doge “izagenda ihinduka ubuzima muri guverinoma yose”.

Uyu muherwe uvuka muri Afurika y’Epfo yahawe akazi nk”Umukozi Udasanzwe wa Leta’ – ibimwemerera gukora akazi iminsi 130 buri mwaka.

Uhereye igihe Trump yarahiriye tariki 20 Mutarama, yagombaga kugera kuri iyo minsi muri izi mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi.

Ariko kugenda kwe kuje nyuma y’umunsi umwe avuze ko aciwe intege n’umushinga w’ingengo y’imari wa Trump, urimo kugabanya tiriyari nyinshi z’amadorari ku misoro no kuzamura imari ikenewe mu bya gisirikare.

Uyu mugabo ukuriye SpaceX na Tesla yabwiye CBS News ko uwo “mushinga mwiza, munini” nk’uko Trump awita, uzongera ibihombo muri leta.

Musk yavuze kandi ko abona uwo mushinga “unyuranya n’akazi” ka Doge.

Yagize ati: “Nibaza ko umushinga w’imari ushobora kuba munini cyangwa mwiza, ariko sintekereza ko waba ibyo byombi”.

Musk, wagiye ashwana mu muhezo na bamwe mu bakozi bo muri leta ya Trump, mbere yari yizeje ko azagabanya “nibura tiriyari 2$” ku ngengo y’imari ya leta, mbere yo kugabanya iyo ntego akayigeza kuri miliyari 150$.

Ikigereranyo cy’abakozi 260,000 ku bakozi b’abasivile miliyoni 2.3 bakorera leta, akazi kabo karahagaritswe cyangwa bemera kukavaho kubera Doge.

Hamwe na hamwe, abacamanza bagiye bahagarika kwirukana abakozi benshi cyangwa bagategeka ko abakozi birukanwe bagarurwa mu mirimo.

Kwirukana abakozi benshi vuba vuba hamwe na hamwe byatumye haba amakosa yo kwibeshya kuri bamwe, barimo n’abakora muri porogaramu y’ingufu kirimbuzi ya Amerika.

Musk igihe yari amaze akorera muri White House ibikorwa bye by’ubucuruzi byasubiye inyuma

Mu kwezi gushize, Musk yatangaje ko azava kuri ako kazi kugira ngo ajye kwita kuri kompanyi ze nanone, hari nyuma y’uko anenzwe cyane muri gahunda ya Trump yo guhindura ibintu.

Ku wa kabiri Musk yabwiye ikinyamakuru Washington Post ko Doge ari yo ubu bashinja ikintu cyose, ati: “Ikintu kibi gishobora kuba aho ari ho hose, akaba ari twe bagishyiraho nubwo ntaho twaba duhuriye na cyo”.

Igihe Musk yamaze muri leta cyahuriranye no kugabanuka gukomeye kw’ubucuruzi muri kompanyi ye y’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Gucuruza kwa Tesla kwagabanutseho 13% mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka, kugabanuka kuruta ukundi kose mu mateka y’iyi kompanyi.

Imigabane y’iyi kompanyi kw’isoko ry’imigabane na yo yagabanutseho 45% mbere y’uko yijajara ikagera ku kugabanukaho 10%.

Vuba aha Tesla yaburiye abayishoramo imari ko ibibazo by’ubukungu bishobora gukomeza, ivuga ko mu bibitera harimo no “guhindura muri politike”.

Musk kandi yizeje abashoramari ko igihe aha Doge kigiye kugabanuka maze agaha Tesla umwanya we munini.

Impirimbanyi zagiye zisaba abantu kureka kugura Tesla, zikora imyigaragambyo imbere y’ahantu henshi ikorera ubucuruzi, kandi bangije aho bene izi modoka bazishyiriramo umuriro.

Ibi bikorwa byo kwibasira Tesla no gusenya ibikorwa remezo byayo byarakomeye henshi muri Amerika kugeza ubwo umushinjacyaha mukuru Pam Bondi aburiye ko ibiro bye bizafata ibi bikorwa “nk’iterabwoba ry’imbere mu gihugu”.

Musk muri uku kwezi yavuze ko azagabanya inkunga za politike atanga nyuma y’uko umwaka ushize atanze agera kuri miliyoni 300$ mu gutera inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump.

By Julien B.

  • Related Posts

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya