Dore ibintu 10 bituma benshi basebera mu ruhame

Kujya mu bandi cyane cyane ahahurira abantu benshi, haba ku ishuri, mu muhanda, mu kazi, mu nama, mu rusengero n’ahandi, bisaba imyiteguro ihagije kugira ngo wirinde ipfunwe n’igisebo cyazatuma utongera kubajyamo.

1) Kwirinda guseka ugashwanyuka

Ibi bikunze kujyana n’uko umuntu ashobora gucikwa n’umusuzi cyane cyane iyo arwaye mu nda, bikaba byatuma abo muri kumwe bakwinuba ndetse ukumva utazongera kujya mu bantu, cyane cyane iyo harimo abakunda gusererezanya.

Guseka ugashwanyuka kandi bikunze gutuma umuntu atungurwa no gupfuna atabishaka mu gihe arwaye ibicurane, ku buryo umuntu ajya kwihanagura yabanje gusebera imbere y’abamubonye.

2)Kwitunganya mbere yo gusohoka mu cyumba cyangwa mu bwiherero

Ni kenshi umuntu ashobora gusohoka mu bwiherero atabanje kureba niba ibipesu by’ishati cyangwa imashini y’ipantaro/ijipo bifunze neza, ku buryo ushobora kujya mu ruhame ukahasebera kuko uba wambaye nabi.

Hari n’igihe umuntu asohoka atabanje kureba neza niba yihanaguye ku mazuru, ku buryo iyo arwaye ibicurane aba yisize imyanda, bikabangamira abamureba, ndetse bagatinya kubimubwira kugira ngo adaseba kurushaho.

3)Kwiherera mu gihe ugiye kwipfuna cyangwa gukorora

Hari abantu batajya babanza kwiherera mu gihe bagiye kwipfuna kandi bari mu ruhame rw’abantu benshi, ugasanga babangamiye abo bari kumwe, ku buryo umubyeyi utwite wabibonye we ashobora no gukurizamo iseseme akajya kuruka.

Biba byiza iyo umuntu urwaye ibicurane akinze akaboko ku munwa no ku mazuru mu gihe agiye kwitsamura, kugira ngo ataza kwisiga imyanda ndetse akabangamira abamureba.

4)Kwitegura no kwitoza kuvugira imbere y’abantu

Hari abantu bajya bahagarara imbere y’abandi bakavuga ijambo batabanje gutegura no kwitoza kurivuga, bikarangira bavuze ibintu bishobora kubakoza isoni, ku buryo wumva utazagaruka mu bantu bitewe n’uko wahasebeye.

5)Kwambara ukikwiza

Ni byiza kwitoza kwambara imyenda igukwiriye neza, kuko ushobora kwambara umwenda ugufashe cyane wajya kurira no kururuka moto (ni urugero) wa mwambaro ugahita ushwanyuka.

Hari abantu bambara ubusa kubera ko umwenda wacitse bikabaviramo
ihungabana ry’uko abantu benshi baba bamubonye ubwambure.

6)Kurya(gufungura) witonze kugira ngo utitaho ibiryo

Birashoboka ko waba waragiye mu bukwe wambaye umwenda wera, maze kubera kutitonda mu gihe utwaye amafunguro cyangwa urimo gufungura, ukimenaho isosi maze ugahugurukana ipfunwe, ku buryo uhita uva mu bandi imburagihe, ukanataha wihishahisha.

7)Kwirinda kwarura byinshi mu ruhame

Hari abantu bajya mu bukwe cyangwa ahandi hantu mu ruhame, maze kubera inzara cyangwa umururumba, bigatuma yarura byinshi birenze urugero rw’isahani afite, akagera aho yicara abantu bose bamurangariye, na we yabibona bikamutera ipfunwe mu buzima bwe, ku buryo atazapfa abyibagiwe.

8)Kwitwaza udukoresho tw’isuku buri gihe

Si byiza ko umukobwa/umugore yajya ahantu hahurira abantu benshi atitwaje nibura Cotex/pad mu gihe azi ko ashobora gutungurwa n’imihango, ndetse buri muntu(si abakobwa gusa) akaba agomba kugendana agatambaro ko kwihanaguza (mouchoir) mu gihe agize icyuya cyangwa yiyanduje.

Hari n’abantu batungurwa no kujya mu bwiherero, bagira ibyago hakabura amazi cyangwa impapuro zo kwihanaguza, bikaba byaviramo umuntu kuvayo anuka umwanda kuko atakoze isuku, agaseba mu bandi, byaba na ngombwa agataha kare ibyo yagiyemo bitarangiye.

Biba byiza rero ko mu mufuka w’imyenda wambaye cyangwa mu isakoshi witwaje, hagomba kubamo ibikoresho byo kuza gukora isuku mu gihe utizeye neza ko aho werekeje bihari.

9)Kujya mu bandi warangije ibitotsi

Ni kenshi umuntu ajya guterana n’abandi ananiwe, atasinziriye neza, yabageramo agatangira gusinzira, ku buryo bashobora no kumufata ifoto yasinziriye, arimo guta inkonda, bazayimwereka cyangwa yayibona ku mbuga nkoranyambaga agakorwa n’isoni ku buryo bukomeye.

10)Kwirinda kunywa byinshi ninjoro ku muntu wihagarika kenshi

Ushobora kuba wararaye ahantu mu rugo utamenyereye kandi wanyweye ibintu byinshi bituma ujya kwihagarika kenshi, maze ukarara usakuriza abantu ujya kwihagarika ninjoro, ndetse hakabaho no kunyara ku buriri kuri bamwe.

Urugo umuntu yaraye agaragarijemo iyo myitwarire yumva asebye, ku buryo aba atazongera kurugarukamo.

Hari n’ibindi nawe usomye iyi nkuru watwibutsa, wakwandika ubutumwa bugufi mu mwanya uri munsi y’iyi nkuru.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi