
Ku wa kabiri, abanyeshuri kuri kaminuza ya Harvard University bakoze imyigaragambyo mu gushyigikira abanyeshuri bava mu mahanga
Ubutegetsi bwa Donald Trump bwategetse ambasade z’iki gihugu guhagarika guha gahunda abasaba visa z’abanyeshuri mu gihe burimo gutegura gukaza uburyo bwo gusuzuma imbuga nkoranyambaga z’abo basaba.
Mu nyandiko yohererejwe za ambasade za Amerika, minisitiri w’ububanyi n’amahanga Marco Rubio yavuze ko ibyo bigomba kubahirizwa “kugeza hatanzwe andi mabwiriza”.
Ubwo butumwa buvuga ko kugenzura imbuga nkoranyambaga bizakazwa ku basaba visa z’abanyeshuri, ibishobora guha akazi kanini za ambasade za Amerika.
Ibi bije mu gihe hari ubushyamirane hagati ya Trump na zimwe muri kaminuza zikomeye muri Amerika we abona ko ziri ku ruhande rumurwanya.
Trump avuga ko zimwe muri zo zaretse kuri ‘campus’ zazo hakaba ibikorwa byo kwanga no kwibasira Abanya-Israel, kandi zifite uburyo burimo ivangura mu kwemerera abanyeshuri kuzigaho.
Iyo nyandiko ya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, yabonywe na CBS News – ikinyamakuru cyo muri Amerika gikorana na BBC- yategetse ambasade za Amerika guhagarika abasabye gahunda (appointments) zo kwaka visa zari zitaremezwa, gusa ko abari barahawe gahunda bategereje izo zo zakomeza.
Iyo nyandiko yo mu rwego rwa dipolomasiya ivuga kandi ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga irimo gutegura “uburyo bwagutse bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga no gushakisha amakuru” ku banyeshuri bose basaba visa.
Ntabwo ivuga icyo uko gushakisha amakuru kuzaba kureba.
Abanyeshuri bo mu mahanga bifuza kwiga muri Amerika ubusanzwe basaba igihe bazakorera ‘interview’ kuri ambasade ya Amerika mu bihugu byabo mbere y’uko byemezwa.
Abanyeshuri bo mu mahanga basaba visa za Amerika baca kuri ambasade zayo mu bihugu byabo. Iyi ni ambasade ya Amerika i Kigali mu Rwanda
Amashuri menshi acungira ku mafaranga yishyurwa n’abanyeshuri bava mu mahanga kuko akenshi bishyura arenze ay’Abanyamerika.
Ku wa kabiri abajijwe ku bya visa ku banyeshuri, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga Tammy Bruce yabwiye abanyamakuru ati: “Dufata nk’ikintu gikomeye gushaka amakuru ku muntu uje mu gihugu, kandi ibyo tuzabikomeza.”
Ubutegetsi bwa Trump bwahagaritse miliyoni amagana z’amadorari z’inkunga leta yahaga za kaminuza kandi butangira ibikorwa byo gusubiza iwabo abanyeshuri, mu gihe abandi ibihumbi visa zabo zateshejwe agaciro. Byinshi muri ibi bikorwa inkiko zari zabihagaritse.
White House -ibiro bya perezida wa Amerika – ishinja zimwe muri kaminuza muri Amerika ko zishyigikira ubuhirimbanyi bushyigikira Abanyapalestina kuri ‘campus’ zazo n’ibikorwa by’urwango ku banya-Israel.
Amashuri makuru ashinja ubutegetsi bwa Trump gushaka guhungabanya uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo.
Kaminuza ya Harvard ni yo yibanzweho mu kibazo Trump avuga ko kiriho.
Mu cyumweru gishize, ubutegetsi bwa Trump bwambuye Harvard ububasha bwo kwakira abanyeshuri bo mu mahanga cyangwa kwakira abashakashatsi bo mu mahanga. Umucamanza ku rwego rw’igihugu yahagaritse icyo cyemezo cya leta.
Icyo cyemezo cya leta nicyemezwa, gishobora kuba ikibazo gikomeye kuri iyo kaminuza, aho hejuru ya kimwe cya kane cy’abanyeshuri ari abanyamahanga.c