Dore imirenge itazabona amazi kuva ku wa Kabiri kugera ku wa Kane

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyatangarije abatuye mu mirenge imwe n’imwe y’Uturere twa Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ko batazabona amazi kuva ku wa Kabiri tariki 27 kugera ku wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025.

WASAC ivuga ko ibi byatewe n’iyangirika ry’umuyoboro uvana amazi ku ruganda rwa Kanzenze (ruri ku mugezi w’Akagera, wambuka ujya mu Bugesera).

WASAC ivuga ko kubera iyo mpamvu imirenge ya Niboye, Kicukiro, Gahanga, Kigarama, Gikondo, Gatenga, Kanombe na Nyarugunga muri Kicukiro, ndetse na Kimironko, Remera na Ndera muri Gasabo itazabona amazi kuva ku wa Kabiri kugera ku wa Kane w’iki cyumweru.

WASAC irisegura ku bafatabuguzi bayo batazabona amazi muri iyi minsi, ariko ko iri gukora ibishoboka byose ngo isane ahangirirse kuri uwo muyoboro, kugira ngo serivisi zongere gutangwa nk’uko bisanzwe.

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza