
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyatangarije abatuye mu mirenge imwe n’imwe y’Uturere twa Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ko batazabona amazi kuva ku wa Kabiri tariki 27 kugera ku wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025.
WASAC ivuga ko ibi byatewe n’iyangirika ry’umuyoboro uvana amazi ku ruganda rwa Kanzenze (ruri ku mugezi w’Akagera, wambuka ujya mu Bugesera).
WASAC ivuga ko kubera iyo mpamvu imirenge ya Niboye, Kicukiro, Gahanga, Kigarama, Gikondo, Gatenga, Kanombe na Nyarugunga muri Kicukiro, ndetse na Kimironko, Remera na Ndera muri Gasabo itazabona amazi kuva ku wa Kabiri kugera ku wa Kane w’iki cyumweru.
WASAC irisegura ku bafatabuguzi bayo batazabona amazi muri iyi minsi, ariko ko iri gukora ibishoboka byose ngo isane ahangirirse kuri uwo muyoboro, kugira ngo serivisi zongere gutangwa nk’uko bisanzwe.