
Cardinal w’Umunyamerika, Robert Francis atorewe kuba Papa, afata izina rya Leon XIV nyuma y’amatora yari amaze iminsi ibiri abera i Vatican muri Chapeli Sistine.
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025, ni bwo imbaga y’abayoboke ba Kiliziya Gatolika bari bateraniye ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Vatikani, babonye umwotsi wera nk’ikimenyetso cy’uko Papa mushya atowe.
Papa Leon XIV yatowe ku nshuro ya kane n’Abakaridinali 133 nyuma yo kubigerageza inshuro eshatu ariko amajwi ntiyuzure, akaba yatowe ku nshuro ya Kane mu matora yari amaze iminsi ibiri.
Papa Leon XIV ni uwa 267, akaba asimbuye Papa Francis witabye Imana ku itariki 21 Mata 2025.

Cardinal Robert Francis Prevost wavutse tariki 14 Nzeri 1955, atowe nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu cye cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, abiciyemo amarenga, aho mu cyumweru gishize yari yagaragaye mu ifoto (yatunganyijwe n’ikoranabuhanga rya AI) yambaye nka Papa.