Trump yari yabiciye amarenga, Cardinal w’Umunyamerika abaye Papa

Cardinal w’Umunyamerika, Robert Francis atorewe kuba Papa, afata izina rya Leon XIV nyuma y’amatora yari amaze iminsi ibiri abera i Vatican muri Chapeli Sistine.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025, ni bwo imbaga y’abayoboke ba Kiliziya Gatolika bari bateraniye ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Vatikani, babonye umwotsi wera nk’ikimenyetso cy’uko Papa mushya atowe.

Papa Leon XIV yatowe ku nshuro ya kane n’Abakaridinali 133 nyuma yo kubigerageza inshuro eshatu ariko amajwi ntiyuzure, akaba yatowe ku nshuro ya Kane mu matora yari amaze iminsi ibiri.

Papa Leon XIV ni uwa 267, akaba asimbuye Papa Francis witabye Imana ku itariki 21 Mata 2025.

Perezida Trump mu ishusho ya Papa

Cardinal Robert Francis Prevost wavutse tariki 14 Nzeri 1955, atowe nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu cye cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, abiciyemo amarenga, aho mu cyumweru gishize yari yagaragaye mu ifoto (yatunganyijwe n’ikoranabuhanga rya AI) yambaye nka Papa.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza