Ubuhinde: Umugore arashinja umugabo we kumuharika injangwe

Mu Buhinde, Urukiko rwitwa Karnataka High Court, rwakiriye ikirego cy’umugore ushinja umugabo we kuba akunda injangwe ye ndetse akayitaho kurusha uko amukunda, ndetse ko atamwitaho nk’uko yita kuri iyo njangwe.

Nkuko ikinyamakuru cya Kigali to day.com dukesha iyi nkuru cyanditse ko Umucamanza muri urwo rukiko, M. Nagaprasanna yavuze ko nyuma yo gusoma neza ikirego, yabonye ko umugore atarega umugabo kumukorera ihohotera cyangwa se ubundi bugome, ahubwo ko amurega kuba yita ku njangwe kurusha uko amwitaho ikindi agakunda iyo njangwe kurusha uko yita ku mugore we.

Uwo mugore kandi yavuze ko iyo njangwe imaze kumushwaratura inzara kenshi umugabo areba, ariko ntagire icyo abikoraho.

Umucamanza Nagaprasanna yagize ati, “ Ni ikirego cyerekeye ibibazo byo mu rugo, hagati y’umugore n’umugabo babana.”

Umucamanza yongeyeho ati “ Uko umugore ashatse kuvugana n’umugabo we kuri icyo kibazo, bihita bibyara amahane n’intonganya hagati y’abo bombi …,rero ikibazo si ubundi bugome umugabo yaba akorera umugore, ahubwo ni injangwe bivugwa ko umugabo ayikunda cyane, kandi imaze gushaka kuruma umugore kenshi, ubundi ikamushwaratura.”

Nyuma yo kumva icyo kirego kidasanzwe, urukiko rwategetse ko hakorwa iperereza ku byo uwo mugabo ashinjwa. Umucamanza avuga ko imanza nk’izo zigenda ziyongera mu ziboneka mu butabera bw’u Buhinde, zikaba zigomba gukurikiranwa ubutabera bukaboneka ku bantu bose babukeneye.

By UDAHEMUKA Jean de Dieu

  • Related Posts

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

    Read more

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane…

    Read more

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka