Espagne:Imvura y’umwaka wose yaguye mu masaha 8 gusa

Abantu baburiwe irengero n’ibintu byangiritse ntibigira akagero

Abantu batari munsi ya 62 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye bahitanywe n’imvura nyinshi yateye imivu n’imyuzure ikomeye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Espagne.

Mu mijyi wa Chiva hafi ya Valence mu masaha arenga umunani gusa, haguye imvura ingana n’isanzwe igwa umwaka wose. Abategetsi bakaba bavuga ko bigoye kuvuga umubare ntakuka w’abapfuye.

Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imivu ikomeye irimo gutera akajagari muri iyo ntara, ariko kandi isenya ibiraro itembagaza n’amamodoka mu mihanda. Ayandi ma video yerekana abantu barimo kurira ibiti kugira itabatwara

Henshi mu gihugu haguye imvura nyinshi irimo umuyaga n’urubura, bituma haba imyuzure mu bice bitari bike.

Abasirikare barenga 1.000 boherejwe ngo bajye gutabara, mu gihe abantu benshi kugeza ubu ntawuramenya irengero ry’abo, naho abashoferi amagana bakaba baheze mu mihanda muri iyo ntara.

Amakuru dukesha BBC avuga y’uko Umwami wa Espagne, Filipe VI yihanganishije imiryango y’abahuye n’ibyago, mu butumwa yanyujije kuri X.

Amaradiyo n’ amateleviziyo bivuga ko byakiriye amagana n’amagana y’ubutumwa bw’abantu basaba gufashwa aho bagotewe n’imyuzure cyangwa se babaririza ababo, mu gihe inzego z’ubutabazi zikora iyo bwabaga ngo zigere mu turere tumwe na tumwe twugarijwe n’ibyago.

Umugi wa Chiva wabaye ahantu hambere hatewe n’iyo myuzure iturutse ku mivu. Ibinyamakuru by’aho bivuga ko isaa sita z’ijoro ryo ku wa kabiri imihanda yari yamaze guhinduka inzuzi , amatara n’amapoto byo ku mihanda bitwarwa n’imivu.

Ikigo gishinzwe kuburira abantu muri iyo ntara ntacyo cyari cyabivuzeho, cyakoza cyabitangaje hashize amasaha abiri imvura yatangiye kugwa.

Abantu benshi banenze iyo miburo, yaje itinze, abantu batagishobora kuva mu mihanda cyangwa ngo bashake ubuhungiro berekezamo. Ministre w’ingabo wa Espage Margarita Robles yabwiye abanyamakuru ko imyuzure muri iyo ntara yabaye ”ikintu kitari bwigere kibaaho na rimwe.

Yongeyeko ati: ”Ejo, mw’ijoro, inzego zo gutabara mu buryo bwihutirwa zari ziri muri ako karere, ariko umurindi w’amazi wari urengeje.”

Urwego rushinzwe gukurikirana ibihe muri Espagne, ARMET rwavuze ko muri Chiva, mu ntara ya Velencia, haguye mm491 z’imvura mu masaha 8 kuri uyu wa kabiri. Nyamara iyi mvura ingana n’ijy’igwa umwaka wose.

Inyuzure yatumye uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu buhungabana, aho indege nyinshi zari kugera muri Valence zimuriwe mu yindi mijyi. Gariyamoshi zose zahagaritswe mu ntara ya Valence, nk’uko urwego rubishinzwe ADIF rubivuga.

Umugi waValence wavuze ko amashure n’imikino byose byahagaritswe kuri uyu wa gatatu, n’ibice byahariwe kuruhukiramo byafunzwe.

Hari ibintuma byinshi bitera imyuzure, ariko ukwiyongera kw’ubushyuhe bw’ikirere buva kw’ihindagurika ry’ikirere bituma ibyago by’uko hagwa imvura y’umurengera byakwiyongera.

Ubushyuhe kw’isi bumaze kwiyongeraho 1,1°C kuva hatangiye igihe cy’inganda kandi ubushyuhe buzakomezaa kwiyongera cyeretse ibihugu kw’isi bifashe ingingo zikomeye zo kugabanya ibyuka byisuka mu kirere.

 

Julien B.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi