
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwahagaritse burundu mu Rwanda imiryango 14 ishingiye ku kwemera (amadini n’amatorero), mu gihe indi 4 yahagaritswe by’agateganyo kubera kutagira ubuzima gatozi, kandi ibyangombwa yari yahawe bikaba byararengeje igihe.
RGB ivuga ko imiryango ishingiye ku kwemera yahagaritswe burundu byatewe no kutubahiriza Amategeko, Imiyoborere mibi, amakimbirane y’urudaca mu bayoboke bayo n’amacakubiri mu bayobozi bayo.
Iyi miryango irashinjwa kandi kubangamira umutekano n’ituze by’Abanyarwanda, ubuzima, ubupfura, imico n’imyifatire myiza, ukwishyira ukizana n’uburenganzira bw’ibanze by’abandi.
Imiryango ishingiye ku kwemera yahagaritswe burundu ni Agape Blessing Community, Calvary Independent Baptist Missions of Rwanda, Charismatic Episcopal Church of Rwanda, Communauté des Egises Chrétiennes en Afrique, Eglise Chrétienne en Afique na Eglise Evangélique de la
Parole Vivante au Rwanda.
Hari na Eglise Evangélique des Frères
en Christ, International Pentecostal Holiness Church, ltorero Ebenezer Rwanda, Itorero Showers of Blessing Church hamwe n’Itorero Umuriro wa Pentecote mu Rwanda.
RGB yanahagaritse burundu Miracle Pool Church Ikarabiro, Siloam Family Holy Church in Rwanda, na Zeraphat Holy Church.
Mu miryango ishingiye ku kwemera yahagaritswe by’agateganyo kuko nta buzima gatozi yari yahabwa kandi ibyemezo byayo by’agateganyo bikaba byararengije igihe hari Abiringiye Uwiteka mu Rwanda, Inter-Church Youth Foundation, Power of Christ Light’s Church, na Rwanda Immanuel Church.