
Iyo nkongi y’umuriro yafashe Hoteli Muhabura mu ijoro ryakeye ku wa mbere tariki 14 Ukwakira 2024, aho ngo yaba yahereye ahagenewe gutegurirwa amafunguro.
Iyi Hoteli yubatswe hafi y’ibiro by’Akarere ka Musanze, ni imwe mu zabimburiye izindi mu kubakwa mu mujyi wa Musanze, kugeza ubu ikaba icumbikamo abiganjemo abanyamahanga, akenshi baba bagenzwa n’ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo.