
Ikirunga cya Nyamuragira kirimo kuruka
Ikigo gishinzwe gukurikirana ibyerekeye ibirunga kiri i Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo cyemeje ko ikirunga cya Nyamuragira kiri mu burasirazuba bwicyo gihugu cyatangiye kuruka.
Umunyamakuru wa VOA uri i Goma mu birometero 25 uvuye kuri icyo kirunga aravuga ko abatuye mu mujyi wa Goma, cyane cyane impunzi zituye hafi y’iki kirunga batewe ubwoba no kuba gishobora kuruka cyerekeza mu mujyi wa Goma.
Kugeza ubu kirimo kuruka kerekeza muri parike y’ibirunga. Abaturage barifuza ko abahanga mu byerekeye ibirunga bakomeza kubikurikirana bagatanga inama ikwiye kandi ku gihe.
Reka turebe aho byerekeza, natwe twiteguye kubagezaho amakuru yose ajyanye n’iruka ry’iki ikirunga.
Julien B.