
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Maj Gen Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, na ho Maj Gen Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF.
Maj Gen Alex Kagame aje asimbura
Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage wari wasimbuye Gen Fred Ibingira mu mwaka wa 2021.

Diviziyo ya mbere yahawe Maj Gen Andrew Kagame ikorera mu Mujyi wa Kigali hamwe no mu Karere ka Bugesera, ikaba yarayoborwaga na Maj Gen Emmy Ruvusha wahawe kuyobora Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho yagiye asimbura Major Gen Alex Kagame.
