
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Uwera Claudine, yandikiye umuyobozi w’Ikigo RIP Company gishinzwe imicungire y’irimbi ry’i Nyamirambo, amusaba guhagarika kuhashyingura guhera ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024.
Gitifu wa Nyamirambo avuga ko bakoze igenzura bagasanga icyo kigo gisigaye gishyingura abantu bitabye Imana mu mbago z’umuhanda kuko cyabuze ahandi cyashyingura, nyuma y’uko huzuye.
Hari hashize igihe abantu bamwe banenga ko icyo kigo cyagiye gishyingura abapfuye hejuru y’abandi bapfuye mbere yaho, bitewe n’uko imva bacukuraga umwobo utarengeje metero imwe y’ubujyakuzimu, mu gihe Itegeko riteganya metero ebyiri.