Irimbi rya Nyamirambo ryafunzwe kuko ryuzuye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Uwera Claudine, yandikiye umuyobozi w’Ikigo RIP Company gishinzwe imicungire y’irimbi ry’i Nyamirambo, amusaba guhagarika kuhashyingura guhera ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024.

Gitifu wa Nyamirambo avuga ko bakoze igenzura bagasanga icyo kigo gisigaye gishyingura abantu bitabye Imana mu mbago z’umuhanda kuko cyabuze ahandi cyashyingura, nyuma y’uko huzuye.

Hari hashize igihe abantu bamwe banenga ko icyo kigo cyagiye gishyingura abapfuye hejuru y’abandi bapfuye mbere yaho, bitewe n’uko imva bacukuraga umwobo utarengeje metero imwe y’ubujyakuzimu, mu gihe Itegeko riteganya metero ebyiri.

 

  • Related Posts

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya