Ukraine yifuza ko intambara irimwo n’Uburusiya yarangira mu 2025

Amakuru ya AFP dukesha VOA avuga yuko ‘Prezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, uri mu rugendo mu gihugu cy’Ubudage, yatangaje ko ashaka ko intambara iri hagati y’igihugu ke n’Uburusiya irangira mu mwaka utaha wa 2025.

Zelensky ari mu rugendo mu Budagi gusaba ko ico gihugu gikomeza guha ike imfashanyo ya gisirikare. Mu gihe Ukraine igiye kwinjira mu gihe cy’ubukonje ku nshuro ya gatatu kuva intambara n’Uburusiya itangiye. Zelensky muri urwo rugendo rw’imisi ibiri yagize ku mugabane w’Uburayi, arimo gusaba ibihugu bicuditse gukomeza kumushyigikira.

Imbere y’uko agera mu Budage kuri uyu wa gatanu, Zelensky yari yasuye ibihugu by’Ubwongereza, Ubufransa n’Ubutaliyani

Mu rugendo arimo mu gihugu cy’Ubudagi kuri uyu wa gatanu, Prezida Zelensky yashimiye icyo gihugu kuba gikomeza gufasha Ukraine. Yavuze kandi ko binekewe cyane ko iyo mfashanyo itagabanuka mu mwaka utaha wa 2025.

Yatangaje ko Abanya ukraine bashaka ko intambara yashenye igihugu cyabo, ndetse igahitana n’ubuzima bw’abantu batari bake, irangira ningoga. Minisitiri w’intebe w’Ubudagi Olaf Scholz, yemereye Prezida Zelensky ko Ubudagi n’ibihigu bikorana na bwo mw’ishyirahamwe ry’ubumwe bw’Uburayi bizoherereza Ukraine ibindi birwanisho muri uyu mwaka. Yavuze ko igihugu cye kizaha kandi Ukraine imfashanyo ya miliyali 5 z’amayero mu mwaka utaha wa 2025.’

Julien B

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza