Ukraine yifuza ko intambara irimwo n’Uburusiya yarangira mu 2025

Amakuru ya AFP dukesha VOA avuga yuko ‘Prezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, uri mu rugendo mu gihugu cy’Ubudage, yatangaje ko ashaka ko intambara iri hagati y’igihugu ke n’Uburusiya irangira mu mwaka utaha wa 2025.

Zelensky ari mu rugendo mu Budagi gusaba ko ico gihugu gikomeza guha ike imfashanyo ya gisirikare. Mu gihe Ukraine igiye kwinjira mu gihe cy’ubukonje ku nshuro ya gatatu kuva intambara n’Uburusiya itangiye. Zelensky muri urwo rugendo rw’imisi ibiri yagize ku mugabane w’Uburayi, arimo gusaba ibihugu bicuditse gukomeza kumushyigikira.

Imbere y’uko agera mu Budage kuri uyu wa gatanu, Zelensky yari yasuye ibihugu by’Ubwongereza, Ubufransa n’Ubutaliyani

Mu rugendo arimo mu gihugu cy’Ubudagi kuri uyu wa gatanu, Prezida Zelensky yashimiye icyo gihugu kuba gikomeza gufasha Ukraine. Yavuze kandi ko binekewe cyane ko iyo mfashanyo itagabanuka mu mwaka utaha wa 2025.

Yatangaje ko Abanya ukraine bashaka ko intambara yashenye igihugu cyabo, ndetse igahitana n’ubuzima bw’abantu batari bake, irangira ningoga. Minisitiri w’intebe w’Ubudagi Olaf Scholz, yemereye Prezida Zelensky ko Ubudagi n’ibihigu bikorana na bwo mw’ishyirahamwe ry’ubumwe bw’Uburayi bizoherereza Ukraine ibindi birwanisho muri uyu mwaka. Yavuze ko igihugu cye kizaha kandi Ukraine imfashanyo ya miliyali 5 z’amayero mu mwaka utaha wa 2025.’

Julien B

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi