
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje ko igiye gufunga amashuri atemewe muri buri Karere, kubera gukorera mu nyubako zitujuje ibisabwa zahoze zikoreshwa nk’utubari cyangwa ahacururizwa, ubu hahindutse amashuri y’incuke cyangwa abanza.
Ibitangazamakuru birimo Umuseke byanditse ko ayo mashuri yashinzwe atabanje guhabwa ibyangombwa by’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA), akaba ngo abangamiye umutekano n’ireme ry’uburezi.
Hari ababyeyi bagira ikibazo cyo guhitamo ishuri ryemewe n’iritemewe, bagapfa kwandikisha abana babo aho babonye, bikaba bibagiraho ingaruka z’uko iyo babandikishije ahadakwiye, hakunze kuvuka ubwumvikane buke hagati yabo n’ishuri, bagashaka gusubizwa amafaranga bitagishobotse.
MINEDUC ivuga ko inzego z’ibanze zikomeje kwakira ababyeyi baza gusaba kubakiranura n’ayo mashuri, hamwe no kubafasha kumenya ibigo bikora kinyamwuga byemewe na NESA, kugira ngo abe ari ho bajyana abana babo.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, hafashwe umwanzuro wo gufunga amashuri yose akora adafite ibyangombwa, ariko hakabanza gusohoka urutonde rw’ibigo byemewe ruzakorwa n’Urwego rushinzwe Uburezi(REB) muri buri Karere.
Minisitiri Nsengimana agira ati: “Ku kibazo cy’ibigo by’amashuri bikora nta byangombwa, hari ibiganiro twagiranye na MINALOC(Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu) kuko byari bitangiye kurenga urugero.”
Ati “(Ibibazo) byagezwaga mu Karere hanyuma NESA ikaza kureba. Twasanze(ibigo) bidakora neza, rero guhera ubu hagiye gukorwa urutonde rw’amashuri yemerewe gukora, turushyikirize uturere, rumanikwe ahagaragara”.
Nyuma yaho ababyeyi bazasabwa kujya bashishoza mbere yo kujyana abana babo ku mashuri, aho bazajya babanza kureba urutonde rw’ibigo byemewe.
Umuseke wanditse ko mu mashuri y’akajagari kandi atujuje ibisabwa ari hirya no hino mu Rwanda, mu Karere ka Musanze hamaze kubarurwa agera kuri 42.