Tumenye amabara y’inka n’ibyiciro by’ubukure bwazo

Hambere aho mu Rwanda inka zari ishingiro ry’ubukungu no guteza imbere imibanire y’abantu n’umuco, ku buryo zahabwaga amazina rimwe na rimwe hashingiwe ku mabara yazo, ashobora kuba atazwi n’ababyiruka muri iki gihe, bitewe n’uko abenshi nta ho bahurira n’inka.

Ikindi Abanyarwanda b’ubu bashobora kuba batazi ku nka, ni amazina ahabwa ibyiciro by’ubukure bwazo hashingiwe ku gitsina, nk’uko wavuga umuntu kuva akivuka yitwa uruhinja(umukobwa cyangwa umuhungu), yakwigira hejuru akaba inkumi cyangwa umusore, yamara gushaka akitwa umugore cyangwa umugabo, yasaza akitwa umukecuru cyangwa umusaza.

Ibyiciro by’ubukure bw’inka

Duhereye ku byiciro by’ubukure bw’abantu, twavuga ko iyo inka ikivuka yaba ikimasa(umuhungu), yaba inyana (umukobwa), yitwa umutavu(uruhinja).

Wa mutavu w’inka y’ingabo(ikimasa) iyo wigiye hejuru witwa akamasa, nyuma ukaba ikimasa(umusore) kugeza ubwo kizageza igihe cyitwa impfizi(umugabo) ishobora kwimya(gutera inda).

Ya mpfizi yitwa ubukombe(igikwerere cyangwa umusaza), iyo yamaze kugira imbaraga nyinshi, usanga ifite n’igihagararo gitinyitse, ikagira n’igice kimeze nk’umusozi mu bitugu byayo ahagana ku mugongo cyitwa ipfupfu.

Tugarutse ku mutavu w’inka y’ingore, wo witwa inyana kugeza ubwo uzagera mu bwangavu cyangwa ubukumi bwawo, icyo gihe yitwa ishâashi kuko iba igeze igihe cyo kwiima(kurongorwa).

Inka iyo ishaka kwima(babyita kurinda), bayishyira impfizi ikayimya ari byo bita kuyibangurira. Yaba itwite bakabyita guhaka cyangwa bakavuga ngo ‘ifite amezi.’

Iyo yabyaye yitwa imbyeyi, insumba cyangwa ijigija bitewe n’icyo ushaka kuyivugaho, ariko yamara gusaza yaragize abuzukuru ikitwa ibuguma (aha igereranywa n’umukecuru).

Inka igeze muri iki cyiciro cy’ubukure bakunda kuyiciraho imigani, nk’ugira uti “Ibaye ibuguma ntay’itayigera ihembe” bishatse kuvuga ko uwagize intege nke ntawe utatinyuka kumubwira cyangwa kumukora ibyo yishakiye.

Hari n’aho bagira bati “Ibuguma ntishoka isibo”, bashingiye ku kuba iyo inka zabaga zirongoye (zikoze umurongo) zijya kunywa amazi(gushoka), zagendaga ziruka cyane. Ibi rero ntabwo ibuguma zibishobora ahubwo zigenda inyuma y’izindi, zitari muri ya masibo y’izigifite imbaraga.

Amabara atandukanye y’inka

Ku bijyanye n’uburyo kera hari uwakurangiraga inka ashingiye ku ibara ryayo, reka tuvuge amwe muri yo nk’ibihogo, igaju, umukara, igitare, ikijuju, isine, ikibamba, umusengo, ubugondo n’urwirungu, ariko nawe usoma iyi nkuru hari andi mabara waba uzi ukandika muri comments ukatubwira.

Ibihogo

Iri bara warigereranya n’iry’amandazi yahiye cyane yenda gushirira, ariko iyo ayo mandazi atarashya cyane yo aba afite irindi bara ryitwa igaju.

Hari abakobwa cyangwa abagore usanga bitwa ba Nyirabihogo, akenshi babaga babona uruhu rwe rufite iryo bara.

Igaju (bavuga ngo ‘Rugaju’ iyo ari ikimasa cyangwa impfizi ifite iryo bara)

Ni ibara ryenda gusa n’inzobe ihishiye cyangwa amadazi atarashya cyane ngo agere ku rwego rwo gushirira.

Umukara

Ni umukara nyine nk’uko byumvikana usa n’amakara, bakaba bavuga ngo “Rukara” iyo ari ikimasa/impfizi isa n’umukara.

Igitare (yitwa Rutare iyo ari impfizi ifite iryo bara)

Ntibavuga inka y’umweru cyangwa inka y’umuhondo iyo babonye ifite ibara ryererana, ahubwo bavuga ko isa n’igitare.

Ikijuju

Inka y’ikijuju usanga ifite ubwoya bwinshi bw’umukara uvanze n’umweru muke cyane, ku buryo iba yenda gusa n’ivu ryo mu ziko.

Isine, ‘Rusine’ iyo ari ikimasa gifite iryo bara

Inka isa n’isine iyo ifite ibara ry’umukara ryiganje hamwe na hamwe ku mubiri wayo, ahandi hasigaye hashobora kuba hasa n’ibihogo cyangwa igaju cyangwa ikijuju.

Iyi nka hari abayiserereza bakavuga ko ari inyombya kuko  iba yenda gusa n’inyoni yitwa inyombya.

Ikibamba

Ni inka isa n’ibihogo cyangwa igaju cyangwa umukara, ahandi ikaba ifite ibara(cyangwa ibibara) rinini cyane ry’igitare hamwe na hamwe ku mubiri wayo.

Umusengo (Rusengo iyo ari impfizi)

Umusengo ni inka y’amabara mato mato y’ibidomo binini by’ibihogo cyangwa igaju cyangwa umukara, bigiye bivanze n’ibindi bidomo binini by’igitare.

Ubugondo

Ni inka ifite utudomo duto duto tw’ibihogo cyangwa igaju cyangwa isine, cyangwa umukara cyangwa irindi bara, tugiye tuvanze n’utw’igitare.

Urwirungu

Inka y’urwirungu iba ifite ubwoya bw’ibihogo cyangwa bw’igaju cyangwa ubw’umukara, buvanze n’ubwoya bw’igitare, ku buryo biba bigoranye kuba wabivangura.

Izi nka hari abavuga ko zisa n’ikivuzo kuko ziba zifite ibara ry’imvuzo cyangwa imbetezi z’ikigage cyangwa iz’urwagwa, ku buryo ibimasa bisa bityo hari ababyita Ruvuzo.

 

  • Related Posts

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya