Kwemerera Ukraine kurasa mu Burusiya, imbarutso y’intambara ya 3 y’isi

Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, yaburiye Umuryango wo gutabarana wa OTAN/NATO, ko nuhirahira ukemerera Ukraine gukoresha misile ziterwa ku ntera ndende, zikagera hagati mu Burusiya, intambara iri buhindure isura yerekera ku bihugu by’u Burayi na Amerika.

Putin abitangaje nyuma y’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo CNN, bivuze ko Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, arimo gushyirwaho igitutu kugira ngo akureho imbogamizi zose zibuza Ukraine gukoresha intwaro zirasa imbere mu Burusiya.

Umunyamakuru yabajije Putin icyakorwa mu gihe byamaze kwemezwa ko Ukraine igiye kurasa imbere mu Burusiya cyangwa bikiri mu nzira zo kwemerwa, maze Putin avuga ko intambara yahita ihindura isura, kuko ngo yaba itakirimo kurwanywa na Ukraine ubwayo.

Putin avuga ko gukoresha intwaro zidahusha ku ntego zirasa ku ntera ndende kandi zakorewe mu bihugu by’u Burayi na Amerika, ari andi mateka y’intambara idahuye n’iyo amaze igihe arwana muri Ukraine.

Ati “N’abahanga barabyemeza ko igisirikare cya Ukraine kidafite ubushobozi bwo kurasa misile zigera kure hifashishijwe ubuhanga bugezweho kandi budahusha intego, ibyo bishoboka gusa iyo hakoreshejwe amakuru bahabwa na satelite, kandi ubwo bushobozi ntabwo Ukraine ifite, ahubwo yabuhabwa n’Uburengerazuba bw’isi(Amerika n’u Burayi).”

Ikindi Putin avuga kandi ngo gikomeye, ni uko abahanga bashobora kurasa mu Burusiya imbere hakoreshejwe amakuru y’ibyogajuru(satelite), abo na bo ngo Ukraine ntabo ifite, ahubwo ngo cyaba ari icyemezo cyo kwinjira kwa Amerika n’u Burayi mu ntambara, mu buryo bweruye.

Putin ati “Niba rero ari cyo cyemezo cyafashwe, ubwo intambara yaba ihinduye isura, bivuze ko ari OTAN yaba irimo kurwana n’u Burusiya.”

Urubuga rwa X rw’Umuryango BRICS uhanganye na OTAN, ruvuga ko mu gihe izo misile zigera ku ntera ndende zaba zirashwe mu Burusiya, igihugu cy’u Bushinwa kiri ku ruhande rw’u Burusiya, na cyo ngo cyahita cyinjira mu ntambara, kandi ngo yaba ihindutse iy’isi yose.

OTAN/NATO irashaka ko Ukraine yatsinda u Burusiya ikoresheje kubugabaho ibitero bya misile bigera imbere muri icyo gihugu, nyuma y’uko kwinjira mu Burusiya unyuze iyo ku butaka byanze, aho ingabo za Ukraine zari zimaze kwigarurira ibice byinshi by’intara ya Kursk zamaze kubivamo hapfuye benshi.

Source: Kigali Today

  • Related Posts

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

    Read more

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane…

    Read more

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka