
Ikigo cy’Imari cya Umwarimu SACCO cyakira amafaranga y’ishuri ku biga mu mashuri ya Leta n’afatanya na yo ku bw’amasezerano, cyatanze code ya Mobile Money(MoMo Pay Code) ababyeyi bajya bishyuriraho abana.
Gusa mbere yo kwishyura kuri iyo code, umubyeyi agomba kuba azi kode y’ishuri y’umwana we, bikaba bishobora guteza imirongo miremire ku ishuri guhera kuri uyu wa Mbere, ubwo abanyeshuri bazaba bagiye gutangira kwiga.
Mu rwego rwo kwirinda aka kavuyo, hari ubuyobozi bw’amashuri burimo gusaba ababyeyi kubumenyesha amashuri(classes) abana bigagamo kugira ngo bubashakire kode, bibarinde kuzindukira ku ishuri batonze umurongo.
Turaza kumenya uko inzego zibishinzwe zakemuye iki kibazo